Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Igishanga cya Nyabugogo Wetland kiri gutunganywa mu mushinga munini ugamije kurushaho kunoza imicungire y’amazi no kurengera ibidukikije mu Mujyi wa Kigali. Iki gishanga gifite ubuso bungana na hegitari 131, kikaba kiri kuvugururwa mu rwego rwo kugabanya imyuzure yakundaga kwibasira uduce dutandukanye two muri Nyabugogo n’ahandi haherereye hafi yacyo. Kugeza ubu, imirimo yo kugitunganya igeze ku kigero cya 59%, aho ibikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa kugira ngo uyu mushinga urangire utange umusaruro witezwe.
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago

Mu mirimo iri gukorerwa muri iki gishanga harimo gutunganya inzira z’amazi, kubaka imiyoboro iyobora amazi ndetse no gukora ibiyaga bihimbano bizafasha kwakira no kubika amazi menshi aturuka mu misozi ikikije aka gace. Ibi biyaga bihimbano biteganyijwe kuzagira uruhare runini mu kugabanya amazi menshi yakundaga gutera imyuzure, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, bityo bikarinda ibikorwa remezo n’inyubako ziri muri aka gace kangana n’igice cy’ingenzi cy’ubucuruzi n’ubwikorezi mu mujyi.
Uretse kurwanya imyuzure, uyu mushinga unashyira imbere kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ruboneka muri iki gishanga. Mu bikorwa biri gukorwa harimo gusigasira ibimera n’ibinyabuzima byihariye biboneka mu bishanga, ndetse no gutegura uburyo bwo gutunganya ahantu hashobora kuba indiri y’inyoni n’ibindi binyabuzima. Ibi bigamije gutuma igishanga cya Nyabugogo Wetland kitaba gusa igisubizo ku kibazo cy’imyuzure, ahubwo kikaba n’ahantu hafasha mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali afatanyije n'ikigo cy'igihugu gishunzwe ibidukikije REMA bagaragaza ko gutunganya iki gishanga biri mu murongo w’ingamba zo kubaka umujyi utekanye ku bidukikije kandi ushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Bagaragaza kandi ko uko imirimo igenda irushaho kugera kure, ari nako icyizere cyo gukemura ibibazo by’imyuzure mu gace ka Nyabugogo kirushaho kwiyongera.
Biteganyijwe ko uyu mushinga nurangira, igishanga cya Nyabugogo kizaba cyarahindutse ahantu hatunganijwe neza, hafasha mu micungire myiza y’amazi, mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no guteza imbere isura rusange y’umujyi wa Kigali. Abaturage n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi muri aka gace bakomeje kugaragaza ko biteze inyungu nyinshi kuri uyu mushinga, cyane cyane mu kurushaho kunoza ibikorwa by’ubwikorezi n’ubucuruzi bikorerwa muri Nyabugogo.
Sign in to share your thoughts and engage with the community