Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda hakomeje kugaragara inyubako zangirika hakiri kare ,zimwe zikagaragaza ibibazo by'ubuhehere ku nkuta,irangi rishishuka,ndetse n'ibice(cracks)bitangira kwiyongera uko iminsi igenda ishira .Abahanga mu bwubatsi bemeza ko kimwe mu bitera ibi bibazo ari uKutita ku gikorwa cya water proofing mu gihe cyo kubaka.
Ndagijimana Emmanuel
3 days ago

Waterproofing ni tekinike ikoreshwa mu gukumira amazi n'ubuhehere kwinjira mu bice by'inyubako.Ni igikorwa cy'ingenzi gikorerwa cyane ku bisenge, ku nkuta ,aho inkuta zihurira n'ubutaka,mu bwiherero,mu gikoni,no ku nkingi zifatizo(foundation) iyo amazi yinjiye mu nyubako, agenda yangiza buhoro buhoro imiterere yayo, bikaba byatuma itakaza ubukomere n'agaciro.
Nubwo amazi ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi ,mu bwubatsi ashobora kuba ikibazo gikomeye .iyo yinjiye muri beton cyangwa mu rukuta ,ashobora (mold) gutuma ibyuma by'imbere bifata ingese ndetse no gutteza ibice ku nkuta.Ibi byose bigira ingaruka ku mutekano w'abayituyemo no kubuzima bw'inyubako muri rusange.
Impuguke zigaragaza ko inzu idafite uburinzi buhagije bw'amazi ishobora kumara igihe gito mbere yo gutangira gusaba amafaranga menshi yo kuyisana.
Hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu gukora waterproofing bitewe naho igikorwa kigomba gukorerwa. Muri bwo arimo gushyiraho membrane idacamo amazi ku bisenge ,gukoresha imiti ivangwa na sima igafunga imyenge mito, cyangwa gusig liquid membrane ku buso bugomba kurindwa.
Guhitamo uburyo bukwiye bisaba ubujyanama bw'abanyamwuga kuko gukoresha ibikoresho bidakwiriye cyangwa kubishyiraho nabi bishobora gutuma amzi agaruka bikongera igihombo ku mushinga.
Waterproofing ifasha inyubko kumara igihe kirekire idasenyutse .Irinda kwangirika kw'imbere n'inyuma ,igabanya amafaranga yo gusana kandi igatuma inzu igumana isura nziza n'agaciro kayo ku isoko .byongeye kandi inzu itarimo ubuhehere irinda abayituyemo indwara ziterwa n'umwuka mubi cyangwa ububobere.
Mu gihe abantu benshi bashora imari itari nto mu kubaka, impuguke ziburira ko kwirengagiza waterproofing ari ukwiyemeza guhura n'ibibazo by'igihe kirekire.kubaka inzu irambye bisaba kureba kure no gushyira imbaraga mu kuyirinda ibyangiza ,cyane cyane amazi
Waterproofing si iintu cy'inyongera n'imwe mu nkingi za mwamba mu bwubatsi ugezweho ,igomba kwitabwaho kuva ku ntangiriro z'umushinga kugeza usoje.
Sign in to share your thoughts and engage with the community