Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Kimwe no mu bindi bihugu byinshi ,iyo hubakwa imihanda hakunzwe gukoreshwa Kaburimbo (asphait) kurusha gukoresha Beto(concrete) nubwo abantu benshi bemera ko umuhanda wa beto uba ukomeye kandi uramba .ibi biterwa nimpamvu zitandukanye zishingiye ku bukungu ,ku miterere y'ikirere,no kuburyo imihanda ikoreshwa .
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Mukubaka umuhanda wa beto bisaba amafaranga menshi mu ntangiriro .beto ikenera sima nyinshi ,ibyuma byongera imbaraga (reinforcement),n'imirimo yihariye yo kuwushyiramo no kuwitaho. Kurundi ruhande ,kaburimbo iba ihendutse,kuyubaka ugereranyije n'umuhanda wa beto. Mu ntangiriro kandi ibikoresho byawo biboneka vuba kandi kugiciro kiri hasi.Mugihugu kiri munzira y'Amajyambere nk'Rwanda aho hakiri gukenerwa imihanda myinshi kandi mishya ,guhatamo kaburimbo bituma hubakwa imihanda myinshi ku gengo y'imari nto.
Umuhanda wa beto usaba igihe kirekire kugira ngo ukomere neza(curingprocess). bishobora gufata ibyumweru mbere y'uko wemerwa
n'imidoka nyinshi.
Kaburimbo yo ishobora gukoreshwa nyuma y'igihe gito cyane imaze gushyirwaho.Ibi ni ingenzi cyane mu mijyi ifite urujya n'uruza rwinshi rw'Ibinyabiziga n'Abantu nka Kigali,aho gufunga umuhanda igihe kirekire byateza ibihombo n'umubyigano ukabije.
Nubwo beto iramba ,iyo yangiritse kuyisana birahenze kandi bigasaba igihe.Akenshi basab gusenya igice kinini cy'umuhanda;Naho kaburimbo yo iroroshye kuyisana,bashobora kongeraho igice gito(patching) cyangwa bakawusubiramo hejuru(overlay) bitabaye ngombwa gusenya byose.ibi bituma abayobozi bashobora kuwitaho buhoro buhoro badakoresheje amafararanga menshi icyarimwe.
Mu bihugu bifite imihindagurikire y'Ibihe bigira ubushyuhe n'Imvura nyinshi, Kaburimbo ishobora kwihanganira neza kwaguka no kugabanuka bitewe n'ubushyuhe.Beto yo ishobora guturika(cracks)iyo itateguwe neza itateguwe neza cyangwa ihuye n'Ihindagurika rikabije ry'Igihe.
Nitwasoza tudasubije kimwe mubibazo Abantu bakunze kwibaza kigira kiti'' Ese Imihanda ya beto irakoreshwa? yego Imihanda ya beto irakoreshwa cyane cyane ahantu hanyura amakamyo aremereye cyane, cyangwa ahifashishwa mugutwara imitwaro myinshi kandi iremereye, nko kubyambu ,munganda,no mu mihanday'ingenzi cyane ifite uburemere bukabije bw'imodoka .mu bihe bimwe,ishobora no gukoreshwa ku mihanda minini y'igihugu aho hakenewe kuramba cyane.
Nubwu umuhanda wa beto ukomera kandi ukaramba ,kaburimbo ikoreshwa kenshi kubera igiciro gito cyo kubaka ,kwihuta mu myubakire,no koroha gusana mu gihe wangiritse ,Bityo icyemezo cyo guhitamo hagati ya beto na kaburimbo gishingira kubushobozi bw'Amafaranga ,kumiterere y'ahubakwa no kunyungu z'Igihugu z'Igihe kirekire.
Sign in to share your thoughts and engage with the community