Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Umushinga wo kubaka no kuvugurura umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Muhanga ukomeje kugarukwaho cyane nk’imwe mu mishinga minini ishobora guhindura isura y’ubwikorezi n’ubukungu bw’igihugu. Uyu muhanda usanzwe ukoreshwa cyane n’imodoka zitwara abantu n’ibicuruzwa, ni umwe mu mihanda ifite uruhare rukomeye mu guhuza Umurwa Mukuru n’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ibindi bice by’igihugu. Gusa nubwo ari ingenzi kuri benshi, imiterere yawo y’ubu ntikijyanye n’umubare w’abawukoresha, ari na yo mpamvu hakomeje gutekerezwa uburyo wakwagurwa ukubakwa mu buryo bugezweho.
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago

Amakuru ava mu nzego zishinzwe ibikorwa remezo agaragaza ko uyu muhanda uzubakwa mu buryo bwa kijyambere, ugashyirwaho imirongo ibiri ijyana n’ibisabwa n’igihe, ku buryo imodoka zizajya zigendera mu byerekezo bitandukanye nta mbogamizi, Biteganyijwe ko uzaba ufite uburebure buri hagati ya kilometero 50 na 55, uhereye mu Mujyi wa Kigali werekeza i Muhanga unyura mu bice bitandukanye bifite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ubuhinzi.
Hazashyirwaho igice kihariye kizajya gicibwamo n'amakamyo yikorera ibiremereye asanzwe ava mu ntara y'Amagepfo yerekeza mu mujyi WA kigali hashyirwemo kandi amatara yo ku muhanda, ibimenyetso bigezweho bifasha abawugendamo, ndetse n’ahantu hihariye hateganyirijwe abanyamaguru n’abatwara amagare aho bishoboka.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye birimo kubanza gukora inyigo yimbitse igaragaza uko uzubakwa n’inyungu uzatanga, gukurikirwa no gutunganya ubutaka uzanyuramo harimo kwimura abaturage n’ibikorwa remezo bizaba biri aho uzanyura, hanyuma hagakurikiraho kubaka umuhanda nyir’izina. Ibi byose bizasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Leta, abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’abaturage bazagirwaho ingaruka n’ikorwa ryawo.
Ku bijyanye n’ingengo y’imari, biteganyijwe ko amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga ashobora kugera hagati ya miliyari 180 na miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’ikorwa n’ibizakenerwa byose birimo ibikoresho, imirimo yo kwimura ibikorwa n’indishyi zizahabwa abazimurwa, Aya mafaranga azaturuka mu ngengo y’imari ya Leta ndetse no mu nkunga n’inguzanyo zituruka mu bafatanyabikorwa batandukanye.
Imibare igaragaza ko uyu muhanda ukoreshwa n’abantu barenga ibihumbi 20 buri munsi, ibintu bituma ugaragara nk’umwe mu mihanda igendwa cyane mu gihugu, Biteganyijwe ko nibamara kuwagura no kuwubaka neza, igihe cy’urugendo kizagabanuka ku buryo bugaragara, aho urugendo ruva i Kigali rujya i Muhanga rushobora kuva ku masaha arenga 2 rukagera ku minota iri hagati y'isaha 1 n'isaha 1 niminota 40,Uretse koroshya ingendo, uyu muhanda uzanafasha kongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku kigero gishobora kugera kuri 30%, bityo ubucuruzi bugatera imbere kurushaho.
Byitezwe kandi ko impanuka zo mu muhanda zizagabanuka ku kigero kirenga 40%, bitewe n’uko uzaba wubatswe mu buryo bwita ku mutekano w’abawugendamo, harimo imirongo igaragara neza, ibimenyetso bihagije ndetse n’ubugari bujyanye n’umubare w’ibinyabiziga biyikoresha. Ibi bizatuma ubuzima bw’abawukoresha burushaho kurindwa, bikagabanya n’igihombo cyaterwaga n’impanuka.
Abasesenguzi b’ubukungu bagaragaza ko kubaka uyu muhanda bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’uturere tuwukikije, aho bizoroshya ubuhahirane hagati ya Kigali n’Intara y’Amajyepfo, bigafasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Bizanafasha mu guteza imbere inganda n’ubukerarugendo, kuko ingendo zizaba zoroshye kandi zihuse.
Nubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi zishobora kugaragara zirimo igihe kinini gishobora gusabwa mu kwimura abaturage n’ibikorwa remezo biri mu nzira y’umuhanda, ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi ku isoko mpuzamahanga. Ibi byose bisaba igenamigambi rihamye n’ubuyobozi bwitondewe kugira ngo umushinga uzagerweho neza.
Muri rusange, umushinga wo kubaka umuhanda Kigali–Muhanga ugaragara nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ibikorwa remezo by’u Rwanda. Ni umushinga uzagira uruhare mu kunoza ubwikorezi, kugabanya igihe cy’ingendo, kongera ubucuruzi no kuzamura imibereho y’abaturage, bityo ukaba ushobora kuba imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere rirambye ry’igihugu.
Sign in to share your thoughts and engage with the community