Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Uko imyaka igenda ishira, niko imijyi myinshi yo muri Africa, harimo n'iyo mu Rwanda iri gukura kumuvuduko mwinshi bitewe n'iyongera ry'Abaturage n'Iterambere ry'Ubukungu .iri zamuka ry'imijyi risaba igenamigambi rinoze kugira ngo ryirinde Akajagari. Imiturire itanoze n'ibibazo by'ibikorwa remezo. Aha niho urban planning,ari naho igenamigambi ry'imijyi rigira uruhare rukomeye.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Urban planning nu uburyo bw'ubumenyi n'Amategeko bugamije gutegura imikoreshereze y'ubutaka,inyubako n'ibikorwremezo mu buryo bujyanye n'Icyerekezo cy'Iterambere ry'igihe kirekire. Muri iri genamigambi,zoning regulations ziza ku isonga nk'igikoresho gikomeye gishyiraho imipaka n'Amabwiriza agenga uko ahantu hagomba gukoreshwa.
Zoining regulations ni Amategeko agena uko ahantu runaka hagenewe guturwamo (residential zone) ,ubucuruzi (commercial zone),inganda(industrial zone) cyangwa ibikorwa rusange nka pariki n'ibigo by'Amashuri .Ibi bituma imikoreshereze y'Ubutaka idahurirana mu buryo bushobora guteza ibibazo,urugero,gushyira inganda zitera urusaku cyangwa umwanda hafi y'Amazu y'abaturage bishobora guteza ibibazo by'ubuzima n'umutekano
Abahanga mu igenamigambi ry'imijyi bagaragaza ko zoning ifasha kandi mu gutegura ibikorwa remezo. Iyo hamenyekanye ko ahantu runaka hazubakwamo inyubako ndende z'ubucuruzi, hategurwa imihanda minini imiyoboro y'amazi n'amashanyarazi bihagije.Muburyo nk'ubwo ahagenewe guturwamo hateganywa amashuri ,ibigo nderabuzima n'ahantu ho kuruhukira.
Zoining kandi igira uruhare mu kugenzura ubucukike bw'abaturage(density control) n'uburebure bw'inyubako.Amategeko ashobora kugena ko inyubako zitagomba kurenga igipimo runaka cy'uburebure cyangwa ko hagomba gusigara intera ihagije hagati y'inyubako.'ibi bifasha mu kurinda umutekano, guhumeka neza no kubona urumuri rwiza.
Mumijyi igezweho ,urban planning ihuzwa n'ihame ry'iterambere rirambye(sustainable development).Hateganywa uburyo bwo kugabanya ingaruka ku bidukikije,harimo kurengera ibishanga,gutera uburyo bwo kugabanya imyanda no gushyiraho ahantu h'icyatsi .ibi byose bikorwa hagamijwe kubaka umujyi utari uw'uyu munsi gusa,ahubwo n'uzagirira akamaro abazawutuza mu myaka iri mbere.
Nubwo bimeze bityo ,ishyirwa mu bikorwa rya zoning regulations risaba ubufatanye bw'inzego z'ubuyobozi,abashoramari n'abaturage.Iyo amategeko yubahirijwe kandi igenamigambi rigakurikizwa,imijyi irakura mu buryo butekanye kandi butagegajega.
Nitwasoza tutavuze ko urban planning n'amategeko ya zoning ni inkingi z'iterambere ry'Umujyi ugezweho.Si amagambo yo ku mpapuro gusa ahubwo n'igikoresho cyubaka umujyi utunganijwe,utekanye kandi ushobora kwakira impinduka z'ejo hazaza.
Sign in to share your thoughts and engage with the community