Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Intego kuri gahunda y'imikoreshereze y'ubutaka igaragaza igishushanyo mbonera cy'Igihugu (NLUDMP). Nigahunda y'igihe kirekire yateguwe kugira ngo hategurwe uko ubutaka bwose mu Rwanda buzakoreshwa kandi Bukabyazwa umusaruro neza kugeza mumwaka wa 2050.
Redempta
3 months ago

Hari bamwe mubaturage bo muntara y'iburengerazuba byumwihariko abo mukarere ka Rubavu bavugako batarasobanukirwa neza imikoreshereze y'ubutaka .hari kimwe mukinyamakuru cyabajije umwe mubaturage batuye mukarere ka Rubavu witwa Mudenge Boniface kubijyanye n'imikoreshereze y'Ubutakaka yasubije ati Hari umubare munini w'Abaturage batarasobanukirwa neza iyi gahunda y'Imikoreshereze y'Ubutaka kuko hari nk'Umuturage ujya kubaka inzu ugasanga yayubatse ahagenewe guhingwa cyangwa ugasanga hari n'Abakorana n'Inzego zibanze muburyo budakurikije amategeko bigatuma habaho Ruswa no kutamenya aho ugomba kubaka bityo akaba asaba Leta ko yabafasha gusobanurira neza Abaturage ubutaka bwagenewe guhingwa n' Ubwagenewe Ubwubatsi.
Minisisitiri w'Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette yasubije avuga ko u Rwanda rufite igishushanyo mbonera cy'Ubutaka hari ubutaka bwagenewe ubuhinzi ndetse n'Ubwagenewe Ubwubatsi kandi gukoresha ubutaka m'Uburyo budakurikije amategeko ari icyaha gihakandi gihanirwa.
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza gukorana n'Inzego z'Ibanze mugusobanurira abaturage uburyo bwiza bw'imikoreshereze y'ubutaka iyi gahunda y' Iimikoreshereze y'ubutaka nigahunda yashyizweho na Leta y'Urwanda muburyo bwokwirinda gukoresha ubutaka mukajagari ahubwo ubutaka bukabyazwa umusaruro bukoreshwa mubyiciro harimo ahagenewe ubuhinzi,ubwubatsi ndetse n'Ibishanga ndetse no kubungabunga ibidukikije n'Ibinyabuzima aho kugeza muri 2030 ubuso busaga 30% bw'ubutaka bwose bw'Igihugu buzaba buteyeho amashyamba.
Sign in to share your thoughts and engage with the community