Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Inyubako ya Parklane Center, iri kubakwa mu mujyi wa Kigali, ni umwe mu mishinga minini kandi igezweho izahindura isura y’umurwa mukuru w’u Rwanda. Iherereye hagati ya Kigali Heights na Kigali Convention Centre mu karere ka Gasabo, iyi nyubako iri gutegurwa nk’ikimenyetso cy’iterambere ry’ubwubatsi bugezweho mu gihugu, igahuza ubucuruzi, imyidagaduro n’imibereho myiza y’abatuye umujyi
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago

Umushinga wo kubaka Parklane Center witezweho gutwara arenga miliyoni 62.5 z’amadolari y’Amerika, bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 100. Uyu mushinga uri mu maboko y’abashoramari ba Parklane Group, mu bufatanye n’ikigo cy’ubwubatsi mpuzamahanga Mota‑Engil Africa, mu micungire y’umushinga hakoreshejwe serivisi za Turner & Townsend, mu gihe igishushanyo cy’inyubako cyakozwe n’abahanga bo muri Carlos Zapata Studio Aho muminsi yashize hashyizwe ibuye fatizo ryaho igomba Kubakwa.
Iyo nyubako izaba igizwe n’amagorofa 25, ifite uburebure bwa metero 140, ikazaba ikomatanyije ibice bitandukanye birimo hoteli y’inyenyeri eshanu, ibiro by’ubucuruzi, aho abantu bazaba batuye, ahacururizwa ndetse n’ah’imyidagaduro,Mu byihariye, izagira piscine iri ku igorofa rya 15, ari yo ya mbere mu Rwanda iherereye mu kirere, ndetse igice cyo ku rwego rwo hejuru kizahuza inyubako na Kigali Convention Centre kikaba kizifashishwa mu nama n’ibikorwa mpuzamahanga.
Abahanga mu bwubatsi n’abashoramari bavuga ko Parklane Center izagira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’umujyi wa Kigali, kuko izatanga akazi ku baturage batandukanye, izafasha mu kwagura ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse ikazanira abashoramari amahirwe yo kongera ibikorwa byabo. Iyi nyubako kandi izatanga icyerekezo ku bijyanye n’ubwubatsi bugezweho mu Rwanda, igahuza ikoranabuhanga, umutekano n’imibereho myiza y’abakoresha inyubako.
Parklane Center ntabwo izaba inyubako isanzwe, ahubwo izaba ikimenyetso cy’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ejo hazaza hagezweho. Ifite intego yo kongera ubwiza bw’umujyi, ikerekana ko Kigali ishobora kuba umujyi ugezweho ku rwego mpuzamahanga, uhuza ubucuruzi, imyidagaduro, n’imibereho myiza y’abaturage. Uyu muturirwa uteganyijwe kuzuzura mu myaka iri imbere, usiga isura nshya y’umujyi wa Kigali ndetse n’amateka mu iterambere ry’ubwubatsi mu gihugu.
Sign in to share your thoughts and engage with the community