Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mumyaka ishize ,u Rwanda rukomeje gutera Intambwe ishimishije mu kwinjiza ikoranabuhanga rigezweho mu nzego zitandukanye ,by'umwihariko mu rwego rw'ubwubatsi .Ubu ,buryo bwo kubaka ntibugishingiye gusa kumbaraga z'abantu n'ubunararibonye busanzwe ,ahubwo zishingiye ku ikoranabuhanga rifasha kubaka neza ,vuba kandi mu buryo burambye .
Redempta
3 months ago

Ikoranabuhanga rigezweho mu bwubatsi mu Rwanda rigaragarira cyane mu ikoreshwa rya porogramu zigezweho zo gushushanya inyubako mbere y'uko zubakwa .Izi porogramu zifasha abashushanya n'abubatsi kubona ishusho irambuye y'inzu, kumenya aho ibibazo bishobora kuzavuka no kubikosora hakiri kare .Ibi bigabanya amakosa ,bikongera umutekano n'ireme ry'inyubako .
Hari kandi ikoreshwa ry'Imashini n'ibikoresho bigezweho mu mirimo y'ubwubatsi ,birimo imashini zipima ubutaka mu buryo bwa siyansi ,izifasha guterura no kwimura ibikoresho biremereye ,ndetse n'izihutisha imirimo y'ubwubatsi .Byatumye imishinga y'ubwubatsi ikorwa kugihe ,mumutekano usesuye kandi kurwego rwo hejuru.
Murwego rwo kurengera ibidukikije ,u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rifasha kubaka inzu zikoresha neza ingufu ,zirimo izifite uburyo bwo gukoresha imirasire y'izuba n'izigabanya ikoreshwa ry'amashanyarazi asanzwe .Hari kandi ikoreshwa ry'ibikoresho by'ubwubatsi bitangiza ibidukikije ,bakagabanya imyuka ihumanya ikirere n'imyanda ituruka mu bwubatsi.
Ikoranabuhanga rigezweho mu bwubatsi rinatanga amahirwe mashya y'akazi ku rubyiruko rw'u Rwanda abafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ,igishushanyo mbonera n'imicungire y'imishinga bagenda babona akazi mu bigo by'ubugenzuzi bw'inyubako no mubigo by'ikoranabuhanga bifatanya n'urwo rwego .
Nubwo hari intambwe imaze guterwa ,haracyari imbogamizi zirimo ikiguzi cy'ibikoresho bigezweho ,ubumenyi bucye kuri bamwe mu bakora ubwubatsi ,ndetse n'icyifuzo cyo kongera amahugurwa mu rwego rw'imyuga harimo n'ubwubatsi .ariko abasesenguzi bagaragaza ko gukomeza gushora mu ikoranabuhanga ,amahugurwa n'imikoranire hagati ya Leta n'abikorera ari ingenzi mu gukomeza guteza imbere urwego rw'ubwubatsi.
Mugusoza ,Ikoranabuhanga rigezweho mu bwubatsi mu Rwanda ni inkingi ikomeye y'iterambere rirambye .Rifasha kubaka imijyi itekanye ,itunganijwe kandi ihangana n'imihindagukire y'igihe, bityo Rikagira uruhare runini mu kugera ku ntego z'iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage.
Sign in to share your thoughts and engage with the community