Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mubuzima bwa buri munsi abantu benshi bubaka inzu bashyira imbaraga nyinshi mu kugura ibikoresho birimo sima nziza,gushaka umuanga mwiza no kubona abakozi b'abahanga n'impuguke mu bw'ubatsi .Nyamara hari ikintu gito ariko gikomeye cyane gikunzwe kwirengagizwa aricyo cyo gusuka amazi kuri beton nyuma yo kuyimena.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Iyo beton imaze kumenwa ku nyingi cyangwa ku gisenge, benshi batekereza ko igikorwa kiba kirangiye. ariko mu by'ukuri icyo gihe nibwo urugendo rwo gukomera kwa beton rutangira.Beton ntikomera ako kanya,ikenera igihe n'ubwitange kugira ngo igere ku mbaraga zayo zuzuye.
Iyo sima ivanzwe n'amazi habaho igkorwa cy'ubutabire (chemistry) gituma uduce twose tuyigize dufatana bikayihesha gukomera.icyo gikorwa gisaba amazi ahagije mu minsi ya mbere iyo ayo mazi ashiramo vuba kubera izuba cyangwa umuyaga beton yuma mbere yuko ikomera neza bigatuma igira uduce ducikagurika ndetse n'intege nke.
Abahanga mu bwubatsi bagaragaza ko mu minsi irindwi yambere ari ingenzi cyane ku buzima bwa beton .Muri icyo gihe gusukaho amazi buri munsi bituma igumana ubuhehere bukenewe , igakomera neza kandi ikabaho igihe kirekire itangiritse. Aho kwangirika kenshi tubona ku nkuta zi nzu ny'inshi, akenshi usanga byaratewe no kutita kuricyo gikorwa.
Kutita kuburyo bwa curing ya beton bishobora gutuma imbaraga zayo zigabanuka ku kigero kinini. inzu ishobora kugaragaza imirongo y'uduce dusatagurika amazi akinjira mu myanya mito bigatuma igenda yangirika buhoro buhoro. ibi bishobora no gushyira ubuzima bw'abayituyemo mukaga kubayituye mugihe kirekire.
Kubaka inzu si ugushyirahamwe ibikoresho gusa ni no kubungabunga ibyo wakoze. gusukaho amazi kuri beton si igikorwa cyo kwirengagiza cyangwa gufata nk'icyoroshye ni intambwe y'ingenzi mu gutuma inzu iba ikomeye,iramba kandi itekanye.
Mu by'ukuri ubukomere bw'inzu butangirira ku kwita kuri beton mu minsi yayo ya mbere. umuntu wese uteganya kubaka cyangwa uri mumirimo y'ubwubatsi akwiye kumenya ko amazi ari kimwe mu bigize imbaraga z'inzu atari mu kuyivanga gusa ,ahubwo no mukuyitaho nyuma yo kuyimena.
Sign in to share your thoughts and engage with the community