Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kwiyubaka mu buryo bugezweho, inyubako ya Umuyenzi city center iri kubakwa mu karere ka Nyarugenge igiye kongera indi sura nshya mu miturire n’ubucuruzi bwo mu mujyi rwagati. Iyi nyubako ifite amagorofa 11, na basement 3 yubatswe ku buso bungana na metero kare 2,471, ikaba iri mu gace gafatwa nk’umutima w’ubukungu bw’u Rwanda ahegereye ibiro by'Umujyi Wa Kigali,bank ya Kigali(BK).
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Aho Umuyenzi city center iherereye si ahantu hasanzwe. Yegereye ibigo by’imari bikomeye birimo Bank of Kigali na Equity Bank Rwanda, ibintu bituma iba igicumbi cyiza cy’ishoramari n’ubucuruzi. Kuba iri mu mujyi rwagati bitanga amahirwe ku bigo, abacuruzi n’abashoramari bashaka gukorera ahantu hafite urujya n’uruza rw’abantu benshi kandi hizewe.
Mu myubakire yayo, Umuyenzi Plaza iteganyijwe kubakwa mu buryo bugezweho, yubahiriza amahame y’inyubako z’icyitegererezo (modern standards), harimo ibyumba by’ibiro byagutse, lifti zigezweho, parking ihagije ndetse n’imyubakire ijyanye n’umutekano n’ihumure ry’abazayikoreramo.
Ni inyubako igamije kwakira ibikorwa bitandukanye birimo ibigo by’imari, ibigo by’ubucuruzi, ndetse n’izindi serivisi zikorera mu mujyi rwagati.
Abasesenguzi b’iterambere ry’imijyi bagaragaza ko inyubako nk’iyi ari ikimenyetso cy’uko Kigali iri kwiyubaka nk’umujyi mpuzamahanga ufite icyerekezo. Umuyenzi Plaza si inyubako isanzwe; ni igitekerezo cyagutse cyo kongera agaciro ku butaka bwo mu mujyi, guteza imbere ishoramari no gutanga akazi ku baturage.
Iyi nyubako y’umujyi wa Kigali ni imwe mu mishinga igaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu bijyanye n’imyubakire n’ishoramari. Nitangira gukoreshwa, izaba yinjije indi paji nshya mu mateka y’iterambere rya Kigali, ishimangira ko umujyi ukomeje guhinduka igicumbi cy’ubucuruzi n’imari mu karere.
Sign in to share your thoughts and engage with the community