Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mugihe ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera iyubakwa ry'ibiraro rikomeje gufatwa nk'inkingi ya mwamba mu iterambere ry'ubwikorezi n'ubucuruzi.ibiraro bihuza imihanda, byoroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa, kandi bikagabanya igihe ki ingendo. Ariko nyuma yiyo nyungu hari ubuhanga buhanitse bwa ba IJiniyeri bukoreshwa kugirango ikiraro cyubakwe muburyo burambye.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Mu bwubatsi bw'ibiraro,hakunze gukoreshwa uburyo bubiri bukomeye aribwo precast concrete method na cast-in-situ method.Aya mahame yombi atandukaniye kuburyo beton ikoreshwa naho ibice by'ikiraro byubakirwa.
Precast concrete ni uburyo aho ibice by'ikiraro nk'imikindo(girders),ibitambamuga(desk slabs) cyangwa segments,bikorerwa mu ruganda cyangwa ahantu hateguwe neza. ibi bice bimaze gukomera bijyanywa kuri site bigashyirwaho hifashishijwe imashini ziterura ibiremereye.ubu buryo bufasha kugabanya igihe cyo kubaka no kongera ubuziranenge,kuko igenzura rikorwa mu buryo bworoshye kandi butagenderwahon'ikirere.
Ariko nanone, precast isaba igenamigambi rikomeye mu gutwara no gutegura ibyo bice kandi igiciro cy'ibikoresho bishyirwaho gishobora kuzamuka bitewe n'imashini zikenewe
Ku rundi ruhande .cast-in-situ ni uburyo bwo gusuka beton aho ikiraro kizahagarara.hifashishwa ibikoresho bya framwork na scaffolding ,hanyuma beton igasukwa igakomera aho ngaho.ubu buryo butanga ubwisunzure bwo guhindura igishushanyo mbonera mugihe gikorwa kandi ntibusaba gutwara ibice biremereye.
Icyakora cast-in-situ isaba igihe kinini cyo gutegereza ko beton ikomera kandi ishobora gutinda bitewe n'ikirere nk'imvura cyangwa ubushyuhe bukabije.
Abahanga mu by'ubwubatsi bagaragaza ko guhitamo hagati yubu buryo biterwa n'isesengura rya tekinike rikozwe mbere y'umushinga harebwa uburebure bw'ikiraro(span length) imizigo kizihanganira,imiterere yaho kizubakwa ndetse n'ingingo y'imari ihari.Mu mishinga minini isaba muvuduko, precast ishobora gutanga igisubizo cyiza.Mu mishinga yubakwa ahantu hatoroshye cyangwa isaba guhindurirwa kenshi,cast-in-situ ishobora kuba amahitamo meza.
Nitwasoza tutavuze ko iyubakwa ry'ibirararo si igikorwa cyoroshye cyo gusuka beton gusa.ni igikorwa gishingiye ku mahame ya structural engineering ,igenzura rikomeye ry'ubuziranenge ry'imbitse rya tekinike.iyo ubu buryo bukurikijwe neza ikiraro kiba igikorwa remezo kirambye, gitekanye kandi gifite akamaro kubaturage mu gihe kirekire.
Sign in to share your thoughts and engage with the community