Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu Rwanda no mukarere muri rusange , ubwubatsi bukomeje gutera imbere ku muvuduko uri hejuru. Ariko nubwo bimeze bityo ,hari imishinga myinshi itinda kurangira cyangwa igahomba bitewe no kudacungwa neza kwa site z'ubwubatsi. Abahanga mubijyanye n'ubwubatsi.bagaragaza ko kubaka ku gihe bisaba gutegura neza ,gukurikirana buri munsi no kugira imiyoborere ihamye ya site.
Redempta
3 months ago

Kubaka neza bitangira ku itegurwa ry'umushinga .ibi bikubiyemo gukora ibishushanyo byemewe ,gushyira ingengo y'imari mu buryo busobanutse no gutegura gahunda y'igihe .(timeline) Iyo ibi bitateguwe neza ,umushinga ushobora guhura n'ibibazo byo gutinda ,kongera amafaranga atarateganyijwe no gukora akazi katujuje ubuziranenge.
Guhitamo abakozi babifitiye ubumenyi n'ubushobozi . Ni ingenzi cyane .architect ,engeneer na foreman bafite ishingano zo kugenzura no kuyobora imirimo ya buri munsi .Iyo site icungwa n'abantu bafite ubumenyi n'ubunararibonye ,akazi karihuta kandi kagakorwa neza,bigabanya amakosa ashobora gutwara igihe n'amafaranga.
Abahanga bagaragaza ko kuba nyir'umushinga cyangwa uhagarariye umushinga ahora kurubuga rw'ubwubutsi bigira uruhare runini mu gutuma imirimo igenda neza .Gusura site kenshi bifasha kumenya hakiri kare ibibazo bishobora kuvuka,kugenzura uko ibikoresho bikoreshwa no kureba niba gahunda yashyizweho ikurikizwa.
Ibikoresho by'ubwubatsi ni imwe mu mpamvu zituma imishinga myinshi itinda. Kubura sima,fer a beton ,umucanga cyangwa amabuye bishobora guhagarika akazi mu kanya gato. Niyo mpamvu ari ngombwa kugura ibikoresho ku gihe, kubibika neza no gukoresha inyandiko zerekana ibyinjiye n'ibisohotse,bityo hirinda gusesagurwa.
Site ifite amategeko asobanutse irangwa na discipline n'umutekano.No gushyiraho amasaha y'akazi ,amategeko y'umutekano no gusobanura inshingano za buri mukozi birafasha cyane . Byakwiyongera ku itumanaho ryiza hagati y'abakozi ,abayobozi ba site na nyir'Umushinga ,binyuze mu nama za site cyangwa ikoranabuhanga rigezweho nko gukoresha telefone na mudasobwa.
Muri iki gihe ,ikoranabuhanga ryabaye igikoresho cy'ingenzi mu micungire ya site gukoresha Excel mu itumanaho n'abandi bafatanyabikorwa ,ndetse n'izindi porogramu zifasha mu micunngire y'imishinga ,bituma umuyobozi wa site amenya uko umushinga uhagaze igihe cyose.
N'ubwo intego iba ari ukarangiza ku gihe, ubuziranenge ntibugomba kwirengagizwa .kugenzura ko akazi gakorwa hakurikijwe plan n'amabwiriza y'ubwubatsi ni ingenzi .byongeye kandi ,guteganyiriza ibibazo bishobora kuvuka nko gutinda kw'ibikoresho ,imvura cyangwa ibibazo by'amafaranga.
Nitwasoza kandi tutavuze gucunga site y'ubwubatsi ku gihe bisaba guhuza ibintu byinshi birimo gutegura neza ,guhitamo abakozi babishoboye gukurikirana site buri munsi no gukoresha ikoranabuhanga.iyo ibi byose byubahirijwe ,umushings urangira kugihe,ukaba wujuje ubuziranenge kandi ugatanga umusaruro wifuzwa mu iterambere ry'igihugu.
Sign in to share your thoughts and engage with the community