Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Umujyi wa Kigali watangaje ko wateguye umushinga munini wo Ku vugurura gare ya Nyabugogo, mu rwego rwo kunoza imikorere y’ubwikorezi rusange no kugabanya ubucucike bw’abagenzi n’imodoka muri ako gace gakunze kuba ihuriro ry’ingendo nyinshi. Iyi nyubako izasimbura gare isanzwe ikoreshwa ubu, igamije gutanga serivisi zinoze kandi zijyanye n’igihe mu bijyanye n’imikoreshereze y’ibikorwaremezo by’ubwikorezi.
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago

Uyu mushinga waganiriweho mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abagize Komisi y’Ingengo y’Imari n’Umutungo ya Leta bagaragaje ko hakenewe ubuvugizi ku bijyanye n’ingengo y’imari izakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa. Biteganyijwe ko amafaranga azifashishwa azaturuka ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINICOFIN hamwe na Banki y’Isi, hagamijwe kubona ubushobozi bwo kuwutangira no kuwusoza neza.
Amakuru atangwa n’Umujyi wa Kigali agaragaza ko imirimo yo kubaka iyi gare nshya yari iteganijwe gutangira mu mwaka wa 2025, ikazarangira mu mwaka wa 2027. Ariko kubera kudindira mu gusinya amasezerano hagati ya MINCOFIN na Banki y'Isi byatumye uyu mushinga utihuta Aho biteganijwe ko mugihe Aya masezerano yasinywa muri mutarama 2026 Uyu mushinga wo Kubaka gare wazatangira umwaka utaha wa 2027.
Iyi gahunda ni imwe mu mishinga minini igamije kuvugurura uburyo bw’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu duce twakira abagenzi benshi buri munsi.
Abadepite bagize Komisi y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta bagaragaje ko nubwo umushinga ari ingenzi, hakiri impamvu zituma utaratangira gushyirwa mu bikorwa vuba. Bagaragaje ko hakenewe kwihutisha ibiganiro n’abafatanyabikorwa kugira ngo ingengo y’imari iboneke vuba, bityo ibikorwa byo kubaka gare nshya ya Nyabugogo bitangire.
Biteganyijwe ko iyi gare izubakwa mu buryo bugezweho, igafasha kunoza urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga biva mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’ibijya mu bihugu by’amahanga.
Uretse kwakira abagenzi benshi mu buryo bworoshye, iyi nyubako izafasha no kugabanya umubyigano w’imodoka n’abagenzi usanzwe ugaragara mu gace ka Nyabugogo, bityo igire uruhare mu iterambere ry’imijyi n’ikorwa ry’ibikorwaremezo bigezweho mu Rwanda.
Sign in to share your thoughts and engage with the community