Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe abantu benshi bakomeje gushora imari mu kubaka amazu y'imiturire n'ubucuruzi,ikibazo cyo kubona abubatsi bizewe gikomeje kuba ingorabahizi kuri bamwe .Kubaka inzu n'ishoramari rikomeye risaba amafaranga menshi igihe n'ubwitange .iyo uhisemo nabi umwubatsi,bashobora kugutera igihombo gikomeye ndetse n'umutekano mucye w'inyubako yawe.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Kimwe mu bintu bya mbere umuntu akwiye kwitaho ni ubunarararibonye bw'umwubatsi. Ni ngombwa gusuzuma imirimo yakoze mbere,kureba inyubako yubatse no kuganira n'abamuhaye akazi mbere . ibi bitanga ishusho y'ubushobozi bwe n'ubunyamwuga afite.
Ikindi kingenzi ni ukwemeza niba umwubatsi akora mu buryo bwemewe n'amategeko. abubatsi bafite ibyangombwa byemewe kandi bakorana n'abahanga mu by'ubwubatsi batanga icyizere kurushaho ibi bigabanya amakimbirane ashobora kuvuka hagati y'umukiriya n'umwubatsi
Kuganira ku masezerano mu buryo burambuye nabyo ni ingenzi. Amasezerano asobanutse agaragaza igihe imirimo izarangirira ,amafaranga azakoreshwa n'uburyo azishyurwa ndetse n'uburyo ibibazo bizakemurwa mu gihe byavutse. kubaka hatabayeho amasezerano asobanutse bishobora guteza kutumvikana no gutakaza amafaranga.
Ubuziranenge bw'ibikoresho bikoreshwa nabwo bugomba kwitabwaho .Umwubatsi wizewe nashaka inyungu ze gusa ahubwo yita kumbaraga n'uburambe bw'inyubako.kugenzura inkomoko y'ibikoresho no gusaba ibisobanuro kubyo akoresha ni uburenganzira bwa nyiri umushinga.
Byongeye kandi itumanaho rihoraho hagati y'umukiriya n'umwubatsi rifasha gukurikirana imirimo neza.Umwubatsi wizewe atanga amakuru ku gihe, akemera kugirwa inama kandi akubahiriza ibyo yemeye.
Mu usoza ,guhitamo umwubatsi si ugushaka umuntu uhendutse kurusha abandi,ahubwo ni ugushaka ufite ubunyamwuga ,ubunyangamugayo n'ubushobozi bwo kubaka inzu ikomeye kandi itekanye .kubaka neza bitangirira ku guhitamo neza abo mufatanya urugendo.
Sign in to share your thoughts and engage with the community