Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kwakira abawutuye benshi bakeneye amacumbi agezweho, hatangajwe umushinga mushya w’amazu y’akataraboneka witwa Indabyo Heights, uherereye mu gace ka Nyanturama mu Karere ka Nyarugenge. Uyu mushinga uri mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage ndetse no gutanga amahitamo y’imiturire irimo ubuziranenge n’udushya tugezweho.
Ndagijimana Emmanuel
about 2 months ago

Indabyo Heights ni inyubako igizwe n’amagorofa 10 yubatswe mu buryo bugezweho, ifite inzu zitandukanye kuva ku cyumba kimwe kugeza ku nzu nini za “penthouses” zifite ibyumba bine,Uyu mushinga uherereye hafi y’ahazwi nka “Lover’s Lake”, ahantu hatuje kandi hafite ibyiza nyaburanga, bigatuma abahatura babasha kubona ituze no kuruhuka nubwo baba bari mu mujyi rwagati.
Uretse kuba inyubako ifite isura nziza igaragazwa n’ibirahure binini n’urumuri rwiza ruyigaragaraho, Indabyo Heights igaragaza ubuhanga mu myubakire ihuza ubwiza n’imikorere Imbere mu nzu harimo ibyumba byagutse, ibyumba byo kwakiriramo bifite umucyo uhagije, ndetse n’utuganiriro dufite uburanga bugezweho bw’imbaho n’amabuye ya marbre.
Igikoni cyubatswe mu buryo bwa kijyambere gifite ibikoresho bigezweho, mu gihe ibyumba by’ababyeyi (master bedrooms) bigaragaramo ubwiza budasanzwe harimo n’amabalkoni atanga amahirwe yo kureba neza umujyi wa Kigali n’imisozi iwukikije. Ubwiherero nabwo bwakozwe mu buryo butuma umuntu yumva ameze nk’uri muri spa.
Abazatura muri Indabyo Heights bazahabwa serivisi zitandukanye zirimo siporo (gym), umutekano usesuye amasaha 24/7, parikingi zicunzwe neza ziri munsi y’inyubako, internet yihuta, televiziyo ya satellite, ndetse n’ikoranabuhanga rya “smart home” rituma igenzura ry’inzu riba ryoroshye.
Ikindi gituma uyu mushinga urushaho gukundwa ni aho uherereye, kuko uri hafi y’ibikorwaremezo bikomeye byo mu mujyi Uvuye kuri Indabyo Heights ugera mu minota mike kuri Green Hills Academy, Kigali Convention Centre, Amahoro Stadium, ndetse na BK Arena. Ibi bituma uwahatuye abasha kugera ku bikorwa by’ingenzi mu gihe gito cyane.
Indabyo Heights igamije kwakira ibyiciro bitandukanye by’abantu, haba imiryango, abakozi b’umwuga, ndetse n’abashoramari bashaka gushora mu mitungo itimukanwa ifite agaciro kazamuka uko imyaka igenda ishira. Ingano y’inzu zitandukanye kuva kuri metero kare 59 kugeza kuri 352 ituma buri wese abasha kubona ijyanye n’ubushobozi bwe.
Nubwo ibiciro bitaratangazwa ku mugaragaro, abashaka kugura basabwa gutanga nibura 20% nk’ingwate, ibisigaye bikishyurwa mu buryo bwumvikanyweho.
Muri rusange, Indabyo Heights ni umwe mu mishinga igaragaza aho isoko ry’imiturire mu Rwanda rigeze, aho rishyira imbere ubuziranenge, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage. Ni umushinga uje kongera agaciro ku isura y’Umujyi wa Kigali no gutanga icyizere cy’ahazaza h’imiturire igezweho mu Rwanda.





Sign in to share your thoughts and engage with the community