Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mugihe isi ikomeje guhura n'ihindagurika ry 'ikirere ,ubushyuhe bwo mu kirere ( humidity) buragenda bwiyongera uko bwije nuko bukeye mubice bitandukanye ku Isi harimo n'u Rwanda .Nubwo abantu benshi bibanda ku mbaraga z'inkingi ubwiza bw'Amarangi cyangwa igishushanyo mbonera hari ikibazo ikomeye gikunze kwirengagizwa mu bwubatsi aricyo humidity iki kbazo n'ubwo gisa nkikitakunze guhita kigaragara ako kanya, gishobora gusenya inyubako buhoro buhoro kikayitera kwangirika bikomeye.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Humidity ni urugero rw'amazi aba ari mu kirere mu buryo bw'Umwuka. iyo uru rwego ruri hejuru cyane cyangwa rukaba rutagenzuwe neza mu nyubako,rushobora gutera ibibazo bikomeye ku rukuta ,ku gisenge no kubikoresho byo mu nzu.
Mu nyubako nyinshi cyane ,cyane izubatswe hadashyizwemo uburyo bwo gukumira amazi ava mu butaka(rising damp),ubushyuhe bushobora kuzamuka bukanjira mu rukuta. ibi bituma amarangi avunguka inkuta zikagaragaza ibara ry'umwero(efflorescence)cyangwa ibara ry'umukara biterwa na mold ikomeje gukwirakwira, yangiza isura y'inzu kandi ikagira ingaruka k'ubuzima bw'abayituyemo,cyanene cyane bandura indwar z'ubuhumekero.
Abahanga mu by'ubwubatsi bagaragaza ko humidity ishobora no kwangiza beton n'ibyuma biyirimo.iyo amazi yinjiye muri beton ashobora kugera kubyuma(fer a beton) bikabora (corroision) bigatuma inkingi n'ibindi bice by'ingenzi bigira intege nke. ibi bishoora guteza cracks mu rukuta cyangwa no gutuma inyubako itangira gucika intege mu buryo budasanzwe.
Si kunkuta gusa humidity igarukira. Mu nyubako zifie ibisenge cyangwa inzugi n'amadirishya bikozwe mu biti bibora cyangwa bikabimba. Ibi bishobora gutuma inzugi zitongera gufunga neza cyangwa ibisenge bikagira ibibazo by'igihe kirekire.
Impamvu nyamukuru zitera humidity mu nyubako zirimo kubura ventilation ihagije, imiyoboro y'amazi imenetse igisenge kidafunze neza,cyangwa kubura uburyo bwo gukumira amazi mu musingi w'inzu. Mu mijyi imwe n'imwe kubaka ahantu hafite ubutaka butinda kumishinga amazi nabyo byongera iki kibazo.
Abubatsi n'abashoramari basabwa gufata ingamba zo gukumira humidity kuva ku ntangiriro z'umushinga.gushyiraho damp proof membrane(DPM) Gukoresha amarangi arwanya amazi, gukora drainage nziza ikije inzu, no gushyira uburyo bwiza bwo guhumeka mu byumba ni bimwe mu bisubizo by'ingenzi
Mu gihe abantu benshi bibanda ku bwiza bw'inyubako., ni ngombwa kumva ko kuramba kwayo bishingira no ku micungire myiza y'ubushyuhe .inzu yubatswe neza si iyifite isura nziza gusa ,ahubwo ni iyateguwe mu buryo bwo kurwanya ibibazo bitagaragara nk'ubushyuhe.
Humidity ni ikibazo gituje ariko gikomeye . Kuyirinda ni inshingano y'Umwubatsi, umushoramari ndetse n'uyituyemo. kubaka neza ni ukurinda ejo hazaza h'nyubako n'ubuzima bwabayituyemo.
Sign in to share your thoughts and engage with the community