Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu nyubako nyinshi, cyane cyane zimaze igihe zubatswe, hakunze kugaragara ibice byacitse cyangwa byatangiye kugaragaza imirongo mito izwi nka cracks. Nubwo hari abazifata nk’ibibazo byoroheje, inzobere mu bwubatsi zigaragaza ko zimwe muri zo zishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye mu miterere y’inyubako. Ni yo mpamvu gusuzuma no kuzikosora hakoreshejwe uburyo bwa tekinike buzwi nka injection technique ari ingenzi mu kurinda umutekano w’inyubako.
Ndagijimana Emmanuel
2 days ago

Intambwe ya mbere ni ugusuzuma ubwoko bwa crack. Hari cracks zituruka ku gukama kwa beton (shrinkage cracks), iziterwa n’imihindagurikire y’ubushyuhe, ndetse n’izishobora guterwa n’umutwaro urenze ubushobozi bw’inyubako.
Engineer abanza kureba ubujyakuzimu n’ubugari bwa crack, aho iherereye, n’impamvu ishobora kuba yayiteye. Ibi bifasha kumenya niba crack ari iy’ubwiza gusa (non-structural) cyangwa niba ifite ingaruka ku mbaraga z’inyubako (structural crack).
Nyuma yo kuyisuzuma, hakoreshwa injection technique mu kuyisana. Ubu buryo bukorwa hashyirwaho uduce duto twitwa injection ports ku murongo wa crack. Hanyuma hifashishwa imashini cyangwa pompe ishyiramo umuti wihariye, akenshi epoxy resin cyangwa polyurethane, winjira mu mwenge wose wa crack.
Uwomuti wuzuza neza aho hacitse kandi ugakomeza kongera guhuza ibice bya beton byari byatandukanye.
Injection technique ifite akamaro kanini kuko ituma crack yuzura kugeza imbere mu nyubako, aho gusiga hejuru gusa. Ibi bituma amazi atinjira muri beton, bikarinda ko fer (rebars) zishobora kubora cyangwa kwangirika. Iyo bikorwa neza kandi n’ababifitiye ubumenyi, ubu buryo bushobora kugarura imbaraga z’inyubako hafi nk’uko zari zimeze mbere y’uko icika.
Abahanga mu bwubatsi bagira inama ko gusana cracks bitagomba gukorwa n’umuntu wese udafite ubumenyi bwa tekinike. Gukoresha ibikoresho bidakwiriye cyangwa kudasuzuma neza ikibazo bishobora gutuma crack igaruka cyangwa ikiyongera.
Muri rusange, injection technique ni igisubizo cya kijyambere mu gusana no gukomeza inyubako zangiritse. Iyo gikozwe hakurikijwe amahame ya engineering, gifasha inyubako kongera kugira ubukomere, kuramba no gukomeza gutanga umutekano ku bayikoresha.
Sign in to share your thoughts and engage with the community