Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mubwubatsi bugezweho ,guhitamo ibikoresho by'Ingenzi byubaka inyubako ni icyemezo gifite ingaruka zikomeye ku mbaraga,igiciro,igihe cyo kubaka n'igihe inyubakoizamara. Mu bikoresho bikunze gukoreshwa cyane munyubako ndende cyangwaa izisaba imbaraga nyinshi harimo reinforced concrete na structural steel .Ariko se ni iki gitandukanya ibi bikoresho byombi,kandi ni iki cyakabaye gikoreshwa?
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Rein forced concrete ni beton isanzwe yashyizwemo ibyuma byongera imbaraga (steei reinforcement bars).Beton ubwayo ifite imbaraga zo kwihanganira compression, ariko igira imbarada nye mu kwihanganira tension,Ibyuma bishyirwamo nibyo bifasha kuyongerera imbaraga mu kwihanganira gukururwa no kugorerwa.Iyi mikorere hagati ya beton n'icyuma ituma haboneka igikoresho gikomeye kandi kirambye.
Structural steel yo n'Ibyuma byabugenewe bikozwe muburyo bwihariye.bikoreshwa nk'inkingi,beams n'ibindi bice by'inyubako.Ibyuma bifite imbaraga nyinshi mu kwihanganira compresion na tension icyarimwe kandi bifite ductility, ubushobozi bwo kugoreka bitavunitse, bigafasha mu kurwanya imitigito.
Mu bijyanye n'imbaraga n'umuvuduko wo kubaka,structural steel akenshi ituma umushinga urangira vuba. Ibice byayo bikorerwa mu nganda(prefabrication) hanyuma bikazanwa kuri site bigashyirwaho mu gihe gito.Reinforced concrete yo isaba kubaka framwork,gusuka beton no gutegereza ko ikomera,bikongera igihe cy'umushinga.
Ku bijyanye n;igiciro,reinforced concrete akenshi ihendutse mu bihugu aho ibikoresho nka sima,umucana biboneka byoroshye.structural steel ishobora kuba ihenze bitewe no kuyitumiza no kuyitunganya,ariko ishobora kugabanya igiciro cy'igihe n'abakozi.
Mubijyanye no kuramba no kwihanganira umuriro,Beton igira ubushobozi bwo kwihanganira umuriroigihe kirekire kurusha ibyuma.kuko ibyuma bishobora gutakaza imbaraga iyo byahuye n'ubushyuhe bwinshi. niyo mpamvu mu nyubako zikoreshwa n'abantu benshi,reinforced concrete ikunze guhabwa amahirwe.
Mu gusoza ,nta gisubizo kimwe gihora ari cyo cyiza kurusha ikindi. Guhitamo hagati ya reinforced concrete na structural steel biterwa n'ubwoko bw'umushinga,aho uzubakwa,ingengo y'imarin'igihe giteganijwe,Icy'ingenzi ni uko icyemezo gifatwa hashingiwe ku isesengura rya tekinike(structural analysis)n'intego z'umushnga.
Sign in to share your thoughts and engage with the community