Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe urwego rw'ubwibatsi rukomeje kwaguka mu Rwanda no mu karere imishinga myinshi irimo inyubako ndende, imihanda ,ibiraro n'ibikorwa remezo bitandukanye iragenda yiyongera.Ariko gutsinda k'umushinga w'ubwubatsi ntibishingira gusa kubushobozi bwo kubaka, ahubwo bushingira cyane ku micungire myiza y'umushinga(project management)
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Imicungire y'umushinga mu bwubatsi ni uburyo bwo gutegura,kuyobora no kugenzura ibikorwa byose by'umushinga kuva ku gitekerezo cya mbere kugeza igihe ibikorwa birangiye kandi byakiriwe na nyirabyo .Ihuza bumenyi bwa aba enjeniyeri ,ubukungu n'imiyoborere kugira ngo umushinga urangire ku gihe,mu ngengo y'imari yateganijwe kandi wujuje ubuziranenge
Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu bwubatsi ni ugutinda kw'imishinga.Ibi bishobora guterwa no kudategura neza'kubura ibikoresho,imihindagurikire y'ikirere cyangwa imicungire idahwitse.ni yo mpamvu abashinzwe imishinga bakoresha ibikoresho bya tekinike bibafasha gutegura no gukurikirana ku gihe.
Harimo ingengabihe yerekana ibikorwa n'igihe bizakorerwa,zifasha kumenya igihe buri gikorwa kigomba gutangirira no kurangira ndetse no kubona aho habayeho gutinda hakiri kare.Ubu buryo butuma hafatwa ingamba zihuse zo gukosora ibitagenda neza mbere y'uko bigira ingaruka .
Ikindi kintu cy'ingenzi ni imicungire y'ingengo y'imari (cost control).Mu bwubatsi, igiciro cy'ibikoresho n'umurimo gishobora guhinduka bitewe n'isoko.Iyo igenambigambi ridakozwe neza ,umushinga ushobora kurenza amafaranga wari wagenewe bigatera igihombo.
Imicungire y'umushinga iteganya igenamigambi rirambuye ry'amafaranga ,igenzura imikoreshereze yayo buri gihe kandi igashyiraho uburyo bwo kugabanya igihombo.ibi bituma umushinga urangira utarenze ingengo y'imari
Imishinga y'ubwubatsi isaba gukurikiza amabwiriza y'ubuziranenge n'umutekano.imicungire y'umushinga ishyiraho uburyo bwo kugenzura ko ibikoresho byakoreshejwe bifite ireme kandi ko ibikorwa biri gukorwa hakurikijwe amabwiriza ya tekinike.
By'umwihariko ,umutekano ku kazi(sitesafety)ubu ari ingenzi cyane kuko impanuka zishobora guteza igihombo gikomeye haba kubakozi no kumushinga ubwawo .imicungire myiza ituma hasyirwaho amabwiriza asobonutse kandi akubahirizwa.
Nitwasoza kandi tutavuze ko mu by'ukuri ubwubatsi bwa none ntibushobora gutekerezwa hatabayeho imicungire y'umushinga ikomeye.Niyo ituma imishinga itinda gake,igakoresha neza amafaranga kandi n'ubuziranenge. Mu gihe igihugu gikomeje kwagura ibikorwa remezo,gushora imbaraga mu bumenyi bw' imicungire y'umushinga bizakomeza kuba inkingi y'iterambere.
Sign in to share your thoughts and engage with the community