Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu rwego rwo gukomeza gushakira ibisubizo ikibazo cy’imiturire mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga minini igamije kubaka inzu zihendutse kandi zigezweho. Umwe mu mishinga uri gutanga icyizere ni uwa Bwiza Riverside Homes, watangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 11 Gashyantare 2022 mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago


Uyu mushinga ni ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo cyo muri Amerika cyitwa ADHI Corporate Group, kizobereye mu bikorwa by’ubwubatsi. Amasezerano yo kuwushyira mu bikorwa yasinywe mu Ugushyingo 2020, aho impande zombi zemeranyije kuwushyira mu bikorwa mu byiciro bitandukanye hagamijwe kubaka inzu nyinshi zigezweho kandi zihendutse.
Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho inzu zirindwi ari zo zatangirijweho ku mugaragaro. Gusa uko imirimo yakomeje, imibare yagiye yiyongera ku buryo mu mwaka wa 2023 hasojwe icyiciro cya mbere hamaze kubakwa inzu zigera kuri 245. Ibi byahaye icyizere abaturage ko ikibazo cy’imiturire gishobora kugabanuka mu buryo bugaragara.
Umushinga wa Bwiza Residence Homes witezweho kubakwa mu byiciro bitanu, aho uzarangira harimo inzu zigera ku 2,270. Izi nzu zizaba zifite ibiciro bitandukanye, biri hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’ubwoko bw’inzu n’ingano yayo Muri rusange, uyu mushinga washowemo miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika,ni amafaranga arenga Gato miliyari 140 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rugaragaza ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu gukemura ikibazo cy’imiturire, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ukomeje kwakira abaturage benshi umunsi ku wundi Abayobozi b’uru rwego bagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu kugabanya igiciro cy’inzu, ku buryo n’umuntu uhembwa ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda ashobora kubona inzu ye.
Ikindi kigaragara nk’igisubizo gikomeye ni uburyo bwo korohereza abaturage kubona inguzanyo muri banki. Biteganyijwe ko abinjiza hagati ya 200,000 na 1,200,000 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi bazashobora kubona inguzanyo yo kugura inzu, ku nyungu itarenga 12%, ugereranyije na 18% isanzwe Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire kigera ku myaka 20, bikaba bizafasha benshi kubona aho kuba.
Byongeye kandi, Bwiza Riverside Homes si umushinga ugarukira ku nzu zubatswe ubu gusa, ahubwo ufite intego ndende. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2026 hazaba hamaze kubakwa inzu zisaga 8,000, mu gihe mu 2033 zizaba zigeze ku 40,000, aho 70% muri zo zizaba zihendutse ku buryo abaturage benshi bashobora kuzigeraho.
Muri rusange, uyu mushinga ugaragaza icyerekezo cy’u Rwanda mu kubaka imijyi igezweho, itekanye kandi itanga ubuzima bwiza ku baturage Ni umushinga utanga icyizere ko ikibazo cy’imiturire kizagenda kigabanuka, bityo abaturage benshi bakabasha gutura mu buryo buboneye kandi bujyanye n’igihe.
Sign in to share your thoughts and engage with the community