Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Isoko rya Kimironko,rimaze Imyaka myinshi ari inkingi ya mwamba y'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, riri mu mushinga mushya w'iyubakwa ugamije kurigeza ku rwego rugezweho ryujuje ibisabwa by'ubucuruzi bwo muri iki gihe.Uyu mushinga uri mucyerekezo cyo kuvugurura imiterere y'Amasoko hagamijwe guteza imbere imibereho y'Abacuruzi,kongera isuku,umutekano n'imitunganyirize myiza y'ibikorwa by'Ubucuruzi
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Isoko rishya riri kubakwa hifashishijwe amakampani asanzwe amenyerewe mubikorwa by'ubwwubatsi mu Rwanda harimo nka GASABO INVESTMENT CAMPANY aho mu mushinga wiri soko ireba kubijyanye no gushyira Amafaranga mumushinga (client investorts) hakabamo kandi nanone kampani yitwa VAVAKI Ikora ibijyanye n'ubugenzuzi ndetse n'ubujyanama muri uyu mushinga (super visor and conslutant) hari kandi na ABASSKAL LTD Rwiyemezamirimo mukuru muri uyumushinga wo kubaka iri soko. hari kandi Nikindi kigo gifasha mubijyanye n'Imirimo ya tekinike ndetse na ba injiniyeri ,Iri soko rizaba rifite inyubako zigezweho ,zitandukanyijwe nibikorwa by'ubucuruzi ,kuburyo abacuruzi bazakorera ahantu hateguwe neza kandi hubahiriza amahame y'isuku n'umutekano .Ibi bizatuma ubucuruzi bukorwa mu buryo butunganye kandi butandukanye n'imimerere y'amasoko asanzwe akunze guhura n'ibibazo by'Akajagari n'Umubyigano w'abantu.
Uyu mushinga w'iyubakwa rya kimironko kandi ugamije korohereza abaguzi kubona serevise zose bakeneye ahantu hamwe ,muburyo bworoshye kandi butekanye .Hazaba hari imiyoboro myiza y'abantu n'ibinyabiziga ,ahabugenewe ho gupakira no gupakurura ibicuruzwa ndetse n'ibikorwaremezo by'ibanze birimo amazi meza ,amashanyarazi n'uburyo bugezweho bwo gukumira inkongi z'umuriro.
Abasesenguzi mu bijyanye n'iterambere ry'imijyi bagaragaza ko iri soko rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bwa karere n'umujyi wa kigali muri rusange binyuze mukongera amahirwe y'Akazi bifasha muguteza imbere ubucuruzi buto n'ubuciriritse,no kongera umusaruro ku bucuruzi.Byitezwe kandi ko Isoko rizongera gukurura abashoramari rikaba n'ahantu hingenzi muguhuza ubuhinzi n'isoko ,bityo umusaruro w'Abahinzi ukagera kubawukeneye mu buryo bwihuse.
Iyubakwa ry'isoko rya kimironko riri mu murongo mugari w'iterambere ry'Umujyi wa Kigali ugamije kuwugira umujyi ukeye,utekanye kandi ufite ubucuruzi butunganyije, ni umushinga ugaragaza icyerekezo cyo kubaka ejo hazaza h'ubucuruzi burambye aho isoko ritazaba gusa ahagurirwa n'ahagurishirizwa ibicuruzwa ,ahubwo rizaba igicumbi cy'iterambere ry'abaturage n'ubukungu bw'igihungu muri rusange.
0
Sign in to share your thoughts and engage with the community