Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mugihe u Rwanda rukomeje kwagura Imijyi no kubaka inyubako zijyanye n'icyerekezo kandi zigezweho,Ikibazo cy'ubuziranenge mu bwubatsi gikomeza kuba ingingo ikomeye mukurinda impanuka n'Igihombo cy'Amafaranga. Abahanga mu by'ubwubatsi bemeza ko kimwe mu bintu by'Ingenzi bituma inyubako iramba kandi igakomera ari igenzura rihoraho ry'ubwiza bwa beton(concrete) mu bizamini by'ingenzi bikorwa ku mishinga myinshi harimo Slump test na cube compression test.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Concret ni igice kigize inkingi ,imikindo(columns), ibitambamuga (beams) n'amasakaro (slabs). iyo ivanzwe nabi cyangwa igashyirwaho itagenzuwe ,ishobora gutera intege nye mu nyubako yose .Niyo mpamvu ibizamini bya tekinike bikorwa mbere ndetse na nyuma yo kuyisuka.
Slump test ni ikizamini gikorwa beton ikiri nshya ,hagamijwe kureba uko ivanze n'uko yoroshye kuyishyira mubice by'inyubako .iki kizaminin gikoreshwa igikoresho cyitwa Slump cone. Beton ishyirwa muri iki gikoresho mu byiciro bitatu, buri cyiciro kigakubitwa kugirango ivangike neza.Iyo cone ikuwemo hapimwa urugero beton igabanukaho (Slump)
Iyo Slump iri hasi cyane .bishobora kugaragaza ko Amazi ari make muri beton,bigatuma igorana kuyikoresha no kwinjira neza mu byuma by'inkingi. Iyo iri hejuru cyane ,bishobora kugaragaza amazi menshi ari muri beto ,bikaba byagira ingaruka ku mbaraga za beton imaze gukomera.Abatekinisiye bavuga ko kugenzura iki gipimo buri munsi kukazi bifasha kwirinda amakosa akorwa mu kuvanga.
Nyuma y'uko beton isutswe, hakurikiraho,cube compression test, igamije gupima Imbaraga za beton imaze gukomera.Hategurwa utubumbe duto twa beton dushyirwa mu bipimo bisanzwe(molds), tugategerezwa gukomera nyuma ya amasaha 24, nyuma tukabikwa mumazi mu gihe cy'Iminsi 7 cyangwa 28. ku munsi wa 28 nibwo hafatwa nk'Igihe nyacyo cyo gupima imbaraga zuzuye za beton hifashishijwe imashini ishyiraho umuvuduko(Complession testing machine)
Ibisubizo by'iki kizamini bigaragaza niba beton yujuje ibisabwa mu mushinga.Urugero,niba hateganijwe beton yo ku rwego rwa M25,bisobanuye ko igomba kwihanganira nibura imbaraga zinganana 25N/mm sqware. ku munsi wa 28 .Iyo ibisubizo biri munsi y'icyateganijwe ,hafatwa ingamba zirimo gusuzuma imvange yakoreshejwe cyangwa no gusenya igice kitubahirije ibisabwa.
Impuguke mu bwubatsi zigaragaza ko kudakora ibi bizamini ari imwe mu mpamvu zitera gusenyuka kw'Inyubako zimwe na zimwe mu bihugu bitandukanye.quality control si igikorwa cyo ku mpapuro gusa ahubwo ni umusingi w;umutekano w'abazatura cyangwa abazakorera muri iyo nyubako.
Mu gihe igihugu gikomeje gutera imbere mu bijyanye n'Ibikorwa remezo,gukoresha amahame ya tekinike no gukurikiza amabwiriza y'ubuziranenge nibyo bizatuma inyubako zubakwa uyu munsi zizakomeza guhagarara imyaka myinshi iri imbere. Abubatsi,ba rwiyemezamirimo 'n'abagenzuzi b'imishinga barasabwa gukomeza gushyira imbere ibizamini bya Slump test na cube test, kuko ari byo byemeza ko beton ikoreshwa atari iy'amahirwe ahubwo ari iyizewe kandi ifite imbaraga zikenewe.
Sign in to share your thoughts and engage with the community