Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, habaye umuhango wo gushyira ibuye fatizo ahagiye kubakwa inyubako y’ubucuruzi n’imiturire igezweho yitwa Sahara Residence, igiye kuzamurwa mu gace ka Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Iyi nyubako izubakwa hafi ya Inzovu Mall, aho iri mu ntera y’umunota umwe gusa uvuye kuri iyo nyubako, ndetse ikaba nko mu minota itatu uvuye kuri Kigali Convention Centre, ahazwi nk’ahantu h’ingenzi mu bijyanye n’ubucuruzi n’inama mpuzamahanga mu Mujyi wa Kigali. Sahara Residence izubakwa na sosiyete y’Abanyarwanda Prime Ltd, ifite icyicaro i Nyarutarama.
Ndagijimana Emmanuel
25 days ago

Uyu mushinga uteganyijwe kuba inyubako igezweho igizwe n’amagorofa 12 hamwe na basement, aho hejuru yayo hazaba hari rooftop irimo penthouse yo ku rwego rwo hejuru. Kuva ku igorofa rya gatatu kugeza ku rya 12 hazashyirwamo apartments z’icyumba kimwe n’iz’ibyumba bibiri, zitandukanye mu bunini no mu miterere, mu gihe amagorofa abiri ya mbere azagenewe ibikorwa by’ubucuruzi birimo restaurants, supermarket, offices n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.
Iyi nyubako izaba ifite kandi ibikoresho n’ibikorwaremezo bigezweho birimo piscine yo kogeramo, gym y’imyitozo ngororamubiri, ubusitani bugezweho bugamije kongera ubwiza n’umwuka mwiza, ndetse na system y’umutekano ishingiye kuri camera (CCTV) zizafasha kugenzura umutekano w’abayituyemo n’abayikoreramo. Izaba ifite kandi parking nini izafasha mu guparika ibinyabiziga by’abaturage n’abakiriya.
Abategura uyu mushinga batangaje ko units zigize iyi nyubako zimaze kugurishwa ku kigero cyo hejuru, aho zisaga 79 zamaze kubona abazigura, hasigaye 32 gusa, bikaba biteganyijwe ko nazo zizaba zamaze kugurishwa mbere y’uko ukwezi kurangira. Igiciro cya unit imwe gitangirira ku madolari ya Amerika agera ku 126,000 USD, bitewe n’ubunini n’aho iherereye mu nyubako.
Prime Ltd yanashyizeho uburyo bworoshye bwo kugura iyi mitungo, aho ushobora gutanga hagati ya 20% na 30% nk’itangiriro, ubundi ugakomeza kwishyura asigaye mu byiciro bingana na 1% buri mwaka, hagamijwe korohereza abifuza gushora imari muri uyu mushinga. Iyi sosiyete yanatangaje ko iri gukorana n’amabanki atandukanye mu rwego rwo gufasha abakiliya kubona inguzanyo zoroshye zo kugura izi nzu.
Ubuyobozi bwa Prime Ltd bwagaragaje kandi ko Sahara Residence ari intangiriro y’indi mishinga minini bateganya mu Mujyi wa Kigali, aho mu minsi iri imbere bazubaka izindi nyubako mu bice birimo Kabeza na Rebero. Bavuze ko uyu mushinga ufite inyungu ishobora kugera hagati ya 12% na 14% buri mwaka ku bashora imari.
Mu muhango wo gushyira ibuye fatizo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire n’Imiturire (Rwanda Housing Authority) wari umushyitsi mukuru, yashimye uyu mushinga wa Prime Ltd, anabasaba kubaka inyubako zifite ubuziranenge kandi ziramba. Yagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje gukenera ishoramari mu by’ubwubatsi, avuga ko hagati ya 2026 na 2029 igihugu kizaba gikeneye inzu zisaga ibihumbi 500, muri zo ibihumbi 300 zikazubakwa mu Mujyi wa Kigali, bityo hakaba hakenewe imishinga minini nk’uyu kugira ngo iyo ntego igerweho.
Uyu mushinga wa Sahara Residence ugaragaza ishusho nshya y’iterambere ry’umujyi wa Kigali, aho ishoramari mu miturire n’ubucuruzi rikomeje kwaguka, bigatanga amahirwe mashya ku bashoramari n’abaturage bifuza gutura mu nyubako zigezweho kandi zifite ibikorwaremezo byuzuye.










Sign in to share your thoughts and engage with the community