Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kwiyubaka mu buryo bugezweho, hatangijwe umushinga mushya w’inyubako zigezweho uzwi nka Ramba Hills, uteganyijwe kuzahindura imiterere y’imiturire n’ubucuruzi muri uyu mujyi. Uyu mushinga ugaragazwa nk’umwe mu izatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere imiturire igezweho, ukaba uzashyiramo inzu zo guturamo, ibiro by’akazi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago

Umushinga wa Ramba Hills uri kubakwa n’ikigo cy’ishoramari mu by’imiturire cyitwa Ramba Real Estate. Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko uyu mushinga uzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 115 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga agaragaza ubunini n’agaciro k’uyu mushinga mu rwego rw’iterambere ry’imijyi n’imiturire.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka Ramba Hills bizakorwa mu byiciro bitandukanye mu gihe cy’imyaka ine,Mu cyiciro cya mbere, hazubakwa inzu 10 zo guturamo zizaba zubatse mu buryo bugezweho kandi ziri ahantu heza hafi ya Kigali Golf Course. Izi nzu zizaba zifite ubusitani bunini buzafasha abazituramo kubona umwuka mwiza no kuruhukira ahantu hatuje kandi hateguwe neza.
Nyuma y’icyo cyiciro cya mbere, hazakurikiraho kubakwa inyubako ndende zifite amagorofa menshi. Amakuru atangwa n’abategura uyu mushinga agaragaza ko hazubakwa inyubako ebyiri zizaba zifite amagorofa 26 na 24, izindi zikaba zifite amagorofa 16, 12 na 10. Izi nyubako zizaba zigamije gukorerwamo ibikorwa bitandukanye, aho zimwe zizakoreshwa nk’ibiro by’akazi (offices), mu gihe izindi zizaba inzu zo guturamo (apartments) zigezweho.
Abategura uyu mushinga bavuga ko uretse gutanga inzu zigezweho, uzanafasha mu kongera ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no guhanga imirimo mishya ku Banyarwanda benshi. Mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi bizaba biri gukorwa, abantu benshi bazabona akazi mu by’ubwubatsi, ubwikorezi n’ibindi bijyanye n’ikorwa ry’imishinga minini.
Mu muhango wo gutangiza uyu mushinga wabaye ku wa 25 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Rwanda Development Board (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko imishinga nk’iyi ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu bijyanye n’ishoramari n’iterambere ry’imijyi. Yagaragaje ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kubaka umujyi ugezweho ujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cyo mu mwaka wa 2050, ndetse unafasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kwihutisha iterambere.
Abasesenguzi mu bijyanye n’imiturire bavuga ko imishinga nk’iyi igira uruhare runini mu kongera ubuziranenge bw’imiturire mu mijyi ikura vuba nka Kigali. Uretse kongera inzu zigezweho, inafasha gukurura abashoramari baturutse hirya no hino ku isi bashaka gushora imari mu gihugu cy’u Rwanda.
Biteganyijwe ko Ramba Hills izaba imwe mu nyubako zizaba ziranga iterambere rishya ry’imiturire i Kigali, igatanga urugero rw’uko imijyi yo muri Afurika ishobora kwiyubaka mu buryo bugezweho kandi burambye.
Mu gihe ibikorwa byayo bizaba byuzuye, abaturage bazayituramo n’abazahakorera bazaba bafite ahantu hagezweho hatanga serivisi zitandukanye, bigafasha umujyi wa Kigali gukomeza kuba umwe mu mijyi iri gutera imbere vuba ku mugabane wa Afurika.
Sign in to share your thoughts and engage with the community