Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Leta y’u Rwanda iri guteganya gutangira gushyira mu bikorwa umushinga munini wo kubaka umuhanda uca mu kirere (flyover) mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka no kunoza ubwikorezi mu murwa mukuru. Biteganyijwe ko uyu muhanda uzubakwa mu bice bya Kanombe, Giporoso na Remera, aho usanga ari hamwe mu hantu hagaragara umubyigano w’imodoka cyane.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’ibigo mpuzamahanga by’imari birimo World Bank hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere. Inkunga yabo izafasha mu kubaka ibikorwa remezo bigezweho bigamije koroshya ubwikorezi n'ubuhahirane hagati y'igihugu byo mu karere ndetse n'Urwanda.
Umuhanda uca mu kirere ni ubwoko bw’umuhanda wubakwa hejuru y’indi mihanda isanzwe, bigatuma imodoka zinyura hejuru mu gihe izindi zikomeza kunyura munsi. Ubu buryo bufasha kugabanya igihe imodoka zimara mu masangano y’imihanda ndetse bikagabanya umubyigano ukunze kugaragara mu masaha y’akazi.
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzafasha cyane abagenda bava cyangwa berekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe.
Abasesenguzi mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi bavuga ko kubaka imihanda ica mu kirere ari kimwe mu bisubizo byifashishwa mu mijyi minini mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka. Bemeza ko uko umujyi wa Kigali ugenda waguka ari na ko hakenewe ibikorwa remezo bijyanye n’iterambere ryawo.
Iyo iyi mihanda izaba yuzuye, biteganyijwe ko izoroshya ubwikorezi bw’abaturage n’ibicuruzwa, igafasha mu guteza imbere ubukungu ndetse igatuma umujyi wa Kigali urushaho kugira isura y’umujyi ugezweho.
Uyu mushinga ni umwe mu mishinga minini y’ibikorwa remezo u Rwanda rukomeje gushyira imbere mu rwego rwo kunoza ubwikorezi no guteza imbere iterambere rirambye mu gihugu.
Sign in to share your thoughts and engage with the community