Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwihutisha iterambere rishingiye ku bikorwaremezo, Nyabarongo II Dam ni umwe mu mishinga minini uri kubakwa mu Ntara y’Amajyaruguru, utegerejweho kongera ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere imibereho y’abaturage. Uyu mushinga uri ku mugezi wa Nyabarongo, uhuza uturere twa Gakenke na Rulindo, ukazagira uruhare rukomeye mu kongera amashanyarazi ku muyoboro mugari w’igihugu.
Ndagijimana Emmanuel
about 8 hours ago

Urugomero rwa Nyabarongo II rugamije gutanga amashanyarazi angana na megawati 43.5 (MW), bikazafasha kugabanya icyuho cy’ingufu cyari kigihari no kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi cyane cyane mu bice by’icyaro. Ibi bizafasha mu guteza imbere inganda nto n’iziciriritse, kongera umusaruro w’ubucuruzi no kuzamura serivisi z’imibereho myiza nk’amashuri n’ibigo nderabuzima.
Uyu mushinga si uwo gutanga amashanyarazi gusa, ahubwo ni umushinga w’inyungu nyinshi (multipurpose project).
Biteganyijweko uzafasha no mu kuhira imyaka, kugabanya ingaruka z’imyuzure ndetse no kubika amazi azifashishwa mu gihe cy’izuba rikabije. Ibi bizatuma ubuhinzi burushaho gutera imbere, by’umwihariko mu turere twegereye uru rugomero.
Abaturage batuye hafi y’aho rugiye kubakwa bavuga ko biteze impinduka nziza zirimo kubona akazi mu gihe cy’imirimo yo kubaka ndetse no kubona ibikorwa remezo bijyanye n’imihanda n’itumanaho bizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Letay’u Rwanda ivuga ko uyu mushinga uzuzura hagati ya 2026 na 2027, ukazaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku ntego yo kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu.
Mu gihe ibikorwa byo kubaka bikomeje, Nyabarongo II ifatwa nk’ikimenyetso cy’icyerekezo igihugu cyihaye cyo kubaka ejo hazaza hashingiye ku mbaraga zacyo n’imikoreshereze inoze y’umutungo kamere. Ni umushinga witezweho guhindura isura y’iterambere mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Rwanda muri rusange.
Sign in to share your thoughts and engage with the community