Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mumyaka ya vuba ,u Rwanda rukomeje kwerekana intambwe ikomeye mu iterambere ry'imijyi n'Ibikorwaremezo by'ubucuruzi .Kimwe mu bimenyetso bigaragara by' iterambere ni Inzovu Mall ,inyubako y'ubatswe mu buryo bugezweho iherereye mu mujyi wa Kigali ikaba yarahindutse kimwe mu bigo bikomeye by'ubucuruzi n'imyidagaduro.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Inzovu Mall yubatswe mu buryo bujyanye n'igihe, ihuza ubwiza bw'inyubako (architecture moderne) n'imikorere yorohereza abayigana. iyi nyubako igizwe n'amagorofa menshi yakira amaduka atandukanye ,restaurants,ahacururizwa ibikoresho bitandukanye ,n'ahagenewe imyidagaduro .Ibi bituma iba ahantu abantu benshi bahurira haba abaguzi ,abashoramari ndetse n'abasura umujyi wa Kigali
Kimwe mubyihariye Inzovu ifite Mall ni uko yubatswe hubahirizwa amahame y'ubwubatsi burambye .Harimo uburyo bwo gukoresha neza ingufu, gucunga amazi ,no gutunganya umutekano w'abayigana .ibi bigaragazako iterambere ry'ubwubatsi mu Rwanda ritareba gusa inyubako nziza ,ahubwo rinareba no ku buzima bw'Abantu n'ibidukikije.
Inzovu Mall kandi yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu ,cyane cyane mu guhanga imirimo mishya ku rubyiruko . Abantu benshi bakora muri serevice zitandukanye ziri muriyi nyubako ,harimo abacuruzi,abashinzwe umutekano,abakozi,bo mu Mahotel na restaurants,n'abandi.
Abaturage n'abasura kigali bagaragaza ko Inzovu Mall yabaye ahantu h'ingenzi ho guha no kuruhukira, ikaba yaranazamuye isura y'umujyi wa Kigali nk'umujyi ugezweho kandi uhuye n'Igihe.
Mu gusoza .Inzomvu Mall ni urugero rwiza rwerekana aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry'ubwubatsi n'ubucuruzi.Ni inyubako itanga icyizere cy'ejo hazaza .ikanagaragaza icyerekezo cy'igihugu mu kubaka imijyi irambye kandi ihangana ku rwego mpuzamahanga .
Sign in to share your thoughts and engage with the community