Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu Cyanya cy’Inganda i Masoro giherereye mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, hari kubakwa uruganda runini rw’ububiko bw’imiti rugamije kongerera u Rwanda ubushobozi mu gucunga no kubika imiti mu buryo bugezweho. Uru ruganda ruri kubakwa mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro Industrial Zone, kikaba gitegerejweho kuzamura urwego rw’ubuzima no guteza imbere inganda zikora ibijyabye n'ubuvuzi .
Ndagijimana Emmanuel
about 7 hours ago

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere kubufatanye n'inzego z'ubuzima mu Rwanda uyu mushinga ni umwe mu igamije gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere inganda zikorerwa mu gihugu no kugabanya igiciro cyo gutumiza imiti mu mahanga. Biteganyijwe ko uru ruganda ruzaba rufite ububiko bugezweho bwubahiriza ibisabwa mpuzamahanga mu kubika imiti, harimo kugenzura ubushyuhe (temperature control), ubukonje (cold chain system) ndetse no kurinda umutekano w’imiti.
Abubatsi b’uru ruganda batangaza ko inyubako ziri kubakwa hakoreshejwe tekiniki zigezweho zirimo ikoreshwa ry’ibikoresho biramba, sisitemu zo kurwanya inkongi z’umuriro (fire suppression systems), ndetse n’uburyo bwo kugenzura ubuziranenge bw’ikirere (HVAC systems) kugira ngo imiti itangirika. By’umwihariko, hashyizwe imbaraga mu kubaka ububiko bw’imiti ikenera ubukonje bukabije, harimo n’inkingo, ku buryo izajya ibikwa mu buryo bwizewe.
Uyu mushinga uzanafasha mu guhanga imirimo ku rubyiruko n’abafite ubumenyi mu bijyanye n’ubuvuzi, ubukanishi n’ubwubatsi. Biteganyijwe ko nurangira, uru ruganda ruzafasha mu koroshya itangwa ry’imiti ku bitaro n’amavuriro hirya no hino mu gihugu, ndetse rukanafasha mu kwihutisha serivisi z’ubuzima mu bihe by’ihutirwa.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko kubaka uruganda nk’uru mu Rwanda ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwigira no kongera agaciro k’ibikorwa remezo by’ubuzima.
U Rwanda rukomeje gushora imari mu mishinga y’inganda zifite aho zihuriye n’ubuzima, mu rwego rwo kurushaho kwigira no kugabanya ibikomoka hanze.
Mu gihe imirimo yo kubaka igeze ku kigero gishimishije, abaturage n’abikorera baratangaza ko biteze inyungu nyinshi zirimo kuboneka kw’imiti ku gihe, kugabanuka kw’ibura ryayo, no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange. Iyo mirimo ikomeje gukorwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera, bigaragaza icyizere cy’ejo hazaza h’ubuzima bw’Abanyarwanda.
Sign in to share your thoughts and engage with the community