Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu bwubatsi bwa kinyamwuga, soil testing ni intambwe ya mbere kandi y’ingenzi mbere yo gushyiraho fondasiyo y’inyubako. Abantu benshi bibwira ko kubaka bitangirira ku gusuka fondasiyo, nyamara mu by’ukuri bitangirira ku isuzuma ry’ubutaka bugiye kwakira iyo nyubako. Kutamenya imiterere y’ubutaka bishobora gutera kugwa kw’inzu, kugaragara kwa cracks, cyangwa kugorama kw’inyubako nyuma y’igihe gito yubatswe.
Ndagijimana Emmanuel
2 days ago

Soil testing igamije kumenya niba ubutaka bufite ubushobozi bwo kwihanganira uburemere bw’inyubako (bearing capacity). Inzobere mu bwubatsi zikora ibizamini bitandukanye birimo gufata ingero z’ubutaka (soil samples) zikajyanwa muri laboratwari gusuzumwa. Aha harebwa ubukomere, n'ubushobozi ndetse ubwoko bw’ubutaka (nk’umusenyi, ibumba cyangwa uruvange), ndetse n’ubushobozi bwo gufata amazi.
Kimwe mu bizamini bikunze gukoreshwa ni Standard Penetration Test (SPT), gifasha kumenya uko ubutaka bukomeye n’uko bwakwihanganira umutwaro. Hari kandi no gusuzuma urugero rw’amazi yo mu butaka (ground water level), kuko amazi menshi mu butaka ashobora kugira ingaruka ku fondasiyo, cyane cyane mu bihe by’imvura.
Ibyavuye muri soil testing bifasha engineer guhitamo ubwoko bwa fondasiyo bukwiriye. Hari aho bakoresha shallow foundation nk’iyo ubutaka bukomeye, ahandi hakifashishwa deep foundation nko gukoresha piles mu gihe ubutaka budafite imbaraga zihagije hejuru. Ibi bituma inyubako igira umutekano kandi ikaramba.
Abahanga mu bwubatsi bashimangira ko kwirengagiza soil testing ari kimwe mu bitera ibibazo bikomeye ku nyubako nyinshi. Nubwo hari abashaka kugabanya amafaranga yo kuyikora, amafaranga yo gusana inyubako yangiritse arusha kure ayo gukora isuzuma mbere yo kubaka.
Muri rusange, soil testing si amahitamo, ni igikorwa cya ngombwa mu bwubatsi bukurikiza amahame ya engineering. Itanga amakuru y’ingenzi afasha kubaka inyubako itekanye, irambye kandi yujuje ubuziranenge.
Sign in to share your thoughts and engage with the community