Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Ku mugezi wa Nyabarongo, mu Karere ka Muhanga, haherereye urugomero rwa Nyabarongo I, rwubatswe hagamijwe kongera amashanyarazi mu gihugu no guteza imbere imibereho y’abaturage baturiye ako gace. Uru rugomero, rwatangiye gukora mu 2014, rutanga amashanyarazi angana na 28 megawatt (MW) ku muyoboro w’igihugu, bikaba byarahinduye ubuzima bw’abaturage mu buryo bugaragara.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Kubaka uru rugomero byasabye imbaraga nyinshi, aho abakozi b’abahanga hamwe n’abaturage bo mu gace bahakoraga bafatanyije, bagashyira mu bikorwa imishinga y’ubwubatsi, gushyiraho ibikoresho by’amashanyarazi, no kubungabunga amazi akomoka ku mugezi. Igishoro cy’uwo mushinga cyari kitarenze USD miliyoni 110, gikorwa ku bufatanye bw’ibigo byo mu Buhinde n’abashoramari b’Abanyarwanda
Kubona amashanyarazi byahinduye byinshi mu mibereho y’abaturage baturiye aho urwo rugomero ruri. Abana basoma nijoro, abacuruzi bato batangira gukora amasaha y’inyongera kubera umuriro uhari, kandi ibigo by’ubuzima n’amashuri bibasha gukora neza. Umwe mu baturage wagaragaje ko, “Kuva urugomero rwatangira gutanga amashanyarazi, ubuzima bwabo bwahindutse. Turabasha gutekesha neza, ibiribwa ntibyangirika, kandi abana basoma nijoro batagira ikibazo.”
Urugomero rwa Nyabarongo I rukoreshwa mu buryo bwa run-of-river, aho amazi akoreshwa adashyirwaho igice kinini cyo kubika amazi (reservoir), bityo rukaba rutozwa ku bidukikije mu gihe rutanga amashanyarazi ahagije kandi adahenze.
Mugihe cy’ubwubatsi n’imirimo yo kubungabunga, abaturage baturiye aho rugomero ruri babonye imirimo n’amahugurwa ku bijyanye n’amashanyarazi n’ikoranabuhanga, ibi bikaba byaragize uruhare mu kuzamura ubumenyi bwabo no guteza imbere iterambere ry’akarere kabo.
Uyu mushinga w’amashanyarazi ntusangiye gusa umuriro, ahubwo wateje imbere imibereho y’abaturage, ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukungu muri rusange. Kubera umuriro wizewe, abaturage babona amahirwe yo guhanga udushya no guteza imbere ubuzima bwabo bwa buri munsi.
NyabarongoI rero ni urugero rwiza rw’umushinga wateye imbere uhuza ubwubatsi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’imibereho y’abaturage, rukaba icyitegererezo mu guhanga udushya mu Rwanda.
Sign in to share your thoughts and engage with the community