Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu mujyi wa Kigali hakomeje kubakwa inyubako zigezweho zigamije guteza imbere ubucuruzi no kongera ibikorwa remezo by’umujyi.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Muri izo nyubako harimo umushinga witwa UCC – Umuyenzi City Center, umwe mu mishinga minini y’ubwubatsi iri kubakwa mu mujyi, utegerejweho kuzana impinduka mu bijyanye n’ubucuruzi n’ibiro by’amasosiyete.
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyitwa UCC, ari nacyo cyawushoye imari (developer) Aho cyashoye ayasaga miliyon makumyabiri n'enye z'Amadorari (24M$) kikawukurikirana mu rwego rwo kuwugeza ku rwego rwifuzwa.
Umushingawose uri kugenzurwa mu bya tekiniki n’ikigo cy’ubwubatsi kizobereye mu gukurikirana imishinga (supervision firm) ari nacyo UCC, kigenzura ko ibikorwa byose bikorwa hakurikijwe ibisabwa mu bwubatsi bugezweho.
Mu bijyanye n’imirimo nyirizina yo kubaka, imirimo iri gukorwa n’ikigo cy’ubwubatsi cyitwa Tigers Construction Limited, kizwi mu Rwanda mu gukora imishinga minini y’inyubako n’ibikorwa remezo. Iki kigo gifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubwubatsi kugira ngo umushinga urangire ku gihe kandi wubahirije ubuziranenge.
Hari kandi n’ikigo cyitwa U.J.C Engineering Services Ltd gifasha muri zimwe mu mirimo y’ubuhanga (engineering services), kikaba gifite uruhare mu bikorwa byihariye bya tekiniki bikenerwa muri uwo mushinga. Ibi bigaragaza ko uwo mushinga uhuza ibigo bitandukanye bifite ubunararibonye mu bwubatsi.
Nk’uko bigaragara Ku rubuga rw'umushinga aho ibikorwa biri kubera, uwo mushinga wahawe uteganyijwe kuzamara amezi 25 wubakwa mbere yo gutangira gukoreshwa.
Biteganyijwe ko UCC – Umuyenzi City Center izaba inyubako igezweho igizwe n’amagorofa asaga 11 izakira ibikorwa bitandukanye birimo amaduka, ibiro by’amasosiyete ndetse n’izindi serivisi z’ubucuruzi,iyi nyubako kandi igaragaramo igishushanyo mbonera kigezweho kirimo ibice by’ibirahure byinshi (glass façade), parking z’imodoka n’ahantu hatatse neza hagenewe abagana iyo nyubako.
Abasesenguzi mu by’imijyi bavuga ko imishinga nk’iyi igira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’umujyi wa Kigali, kuko ituma haboneka aho ubucuruzi bukorerwa ndetse igatanga n’akazi ku bantu benshi mu gihe cy’ubwubatsi no mu gihe izaba yatangiye gukoreshwa.
Iyo nyubako ya UCC – Umuyenzi City Center ni kimwe mu bimenyetso by’uko umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu bijyanye n’ubwubatsi bugezweho, aho ubufatanye bw’ibigo by’abashoramari n’abubatsi bukomeje kuzamura isura y’umujyi ku rwego mpuzamahanga.
Sign in to share your thoughts and engage with the community