Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mugihe urwego rw'ubwubatsi rukomeje gutera imbere mu Rwanda no mukarere muri rusange,ibazo cya cracks (imirongo icika ku nkuta cyangwa kubice by'inyubako)gikomeje kugaragara ku nyubako zimwe na zimwe cyane cyane izubakwa mu buryo bwihuse cyangwa hatabanje gukorwa inyigo zihagije.nubwo hri ababyitiranya ko ari ikibazo cyoroheje cy'ubwiza bw'inyubako impuguke mu bwubatsi zigaragaza ko hari igihe aba ari ikimenyetso cy'ikibazo gikomeye gishobora gushyira ubuzima bw'abantu mukaga
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Murwego rw'ubwubatsi, crack ni umurongo ugaragara ku rukuta ,ku gisenge,ku nkingi cyangwa ku musingi w'inyubako.Uyu murongo uba ugaragaza ko hari igice cyatangiye gutandutakana bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo imbaraga z'umutwaro,ihindakurika ry'ibihe cyangwa imikoreshereze itanoze y'ibikoresho.
Cracks zigabanyijemo ibyiciro bibiri by'ingenziaribyo izoroheje (hairline cracks) n'izikomeye(structural cracks) izoroheje akenshi zigaragara ku gipande cya plaster kandi nizisibangana imbaraga rusange z'nyubako.ariko izikomeye zigaragara ku nkingi,ku musingi,cyangwa zigakomeza kwaguka uko iminsi igenda ishira zo ziba zikwiye kwitabwaho.
Zimwe mumpamvu zikunze gutera cracks zikomeye ni ukutabanza gukora isuzuma ry'ubutaka(soil test) mbere yo kubaka .Iyo inyubako yubatswe kubutaka budafite ubushobozi buhagije bwo kwakira umutwaro bushobora kugenda bwika(settlement)bigatuma inkuta zicikamo imirongo.
Nubwo hari cracks zitagira ingaruka zikomeye,izikomoka ku musingi cyangwa ku nkingi zishobora gutera kugabanuka kw'imbaraga z'inyubako muri rusange.iyo zidafatiwe ingamba zo kwirindwa hakiri kare zishobora gukura zikavamo icyuho kinini,amazi akinjira mu nkuta,ibyuma bigatangira kugira umugese(corrosion) bikarushaho kugabanya ubukomere bw'inyubako.
Impuguke mu bwubatsi zigaragaza ko ari ingenzi ko nyiri nzu adafata cracks nk'ikibazo cy'ubwiza gusa ahubwo yakitabaza inzobere kugira ngo hakorwe isuzuma.
Abubaka barasabwa gukorana n'inzobere mu gutegura no gukurikirana imirimo y'ubwubatsi. bakora soil test mbere yo kubaka, gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge,no gukurikiza neza igishushanyo mbonera ni bimwe mu byagabanya yane ibyago byaa cracks.Ku nyubako zisanzwe zagaragayemo cracks 'birasabwa gukora isuzuma hakamenyekana inkomoko yl'ikibazo. Hari aho bisaba kuzisiba no kuzi sana mu buryo busanzwe,ariko hari n'aho bisaba kongeramo ibyuma gusubiramo igice cy'umusingi cyangwa gukoreha ubundi buryo bw'ubwubatsi.
Sign in to share your thoughts and engage with the community