Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe Isi ikomeje gutera imbere mu bijyanye n'ubwubatsi ,ibikoresho uhitamo byo kubaka inzu yawe n' ingenzi cyane mu kugena igihe inzu yawe izamara y'ubatse .Abubatsi benshi bakunze kwibanda ku giciro cy'ibikoresho gusa nyamara mu bwubatsi bugezweho, ikingenzi kurushaho ni ubuziranenge, imbaraga n'ubushobozi bwabyo bwo kwihanganira imitwaro n'ikirere.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Ibikoresho nka sima ,ibyuma (reinfocement steel) amatafari ,ibiti n'ibindi bigira uruhare rukomeye mu kuramba kw'inyubako .Guhitamo ibikoresho bidafite ubuziranenge bishobora gutuma inzu igira ibibazo birimo gucika (cracks) ,kwangirika kw'inkuta, cyangwa se kugabanuka kw'imbaraga z'imiterere yayo (structural intergrity)
Mu bwubatsi bwa none, Abahanga mu by'ubwubatsi (enginers) bifashisha ibipimo bya tekinike mu guhitamo ibikoresho. urugero imbaraga zo kwihanganira igitutu (compressive strength) kuri beton cyangwa imbaraga zo kwihanganira gukururwa (tensile strength) ku byuma .Ibi bipimo bituma hamenyekana niba igikoresho gishobora kwihangnira umutwaro kizashyirwamo.
Ikindi ki cy'ingenzi ni ukureba aho ibikoresho bizakoreshwa ,inzu yubtaswe ahantu hafite ubushyuhe bwinshi cyangwa ahagwa imvura nyinshi isaba ibikoresho bifite ubushobozi bwo kwihanganira ihindagurika ry 'ikirere .Mu mijyi iri gutera imbere hiyongeraho n'amahame yo kubaka hubahirizwa uburyo bwo kurengera ibiduikije ( sustainable constructon) aho hatoranywa ibikoresho bitangiza ibidukikije kandi biramba.
Imicungire myiza y'umushinga nayo igira uruhare runini mu guhitamo ibikoresho bizakoreshwa ,kugenzura inkomoko y'ibikoresho harebwa ubuzirnenge bwabyo ,kubika neza no kubipima mbere yo kubikoresha n'imwe mu ngamba zituma inyubako igira ubuziranenge.ibikoresho byujuje ibisabwa byongera ikizere ku mutekano w'abazayikoresha ndetse bikagabanya amafaranga y'isanwa mu gihe kizaza.
Nitwasoza kandi tutavuze ko ubwubatsi bugezweho ntibushingira gusa ku gushushaya neza inyubako ahubwo n'ingano n'ubushobozi bw'ibikoresho wakoresheje byujuje ubuziranenge kandi byujuje ibisabwa bya tekinike.Kubaka neza ni ugushora imari
mubikoresho byiza kuko aribyo shingiro ry'inzu ikomeye ,irambye kandi itekanye
9
Sign in to share your thoughts and engage with the community