Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB), rwatangaje ko umushinga wo kubaka imidugudu mishya ya SOS wimuriwe mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo , nyuma yo kwimurwa aho yari iherereye mbere mu Murenge wa Kacyiru.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Icyemezo cyo kwimura uwo mushinga cyafashwe mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kwagura ibikorwa by’iterambere hafi y’ahazwi nko ku kibuga mpuzamahanga cya golf cya Kigali Golf Resort & Villas giherereye mu gace ka Nyarutarama.
Nk’uko bitangazwa na RSSB, kwimura iyi midugudu byatewe n’ikorwa ry’imishinga minini y’iterambere igamije guteza imbere ako gace kari mu mujyi gakomeje kwaguka mu Muburyo bugaragara. Uwo mushinga mushya wimuriwe mu Murenge wa Kinyinya, aho hatangiye kubakwa ibikorwa bishya bizasimbura ibyari byubatse mbere Kugira ngo himurirwe mo abo bana bari batuye mu mudugudu Wari wubatswe
Kacyiru
Imirimo yo kubaka iyi midugudu mishya yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aho Byari biteganyijwe ko umaze amezi agera kuri 14 wubakwa kuko KURuyu WA 2/03/2026 byagaragaye ko Ibikorwa byo Kubaka byarangiye kukigero cya 100%. Uyu mushinga ufite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 11 na miliyoni 292 z’amafaranga y’u Rwanda (11,292,000,000 Frw), bikaba bigaragaza uburemere n’ingufu zishyirwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ikorwa ry’imishinga y’imiturire iteye imbere.
Abasesenguzi mu by’imiturire bavuga ko kwimura no kubaka imidugudu mishya mu bice bitandukanye by’umujyi bigamije gukomeza gutunganya imiturire no gushyigikira gahunda ya leta yo kubaka umujyi ugezweho kandi utuwe neza. Ni mu gihe kandi ibikorwa remezo biri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bikomeje kwagurwa hagamijwe gutuma uyu mujyi urushaho kuba igicumbi cy’ishoramari n’iterambere mu karere.
Biteganyijwe ko iyi midugudu mishya yubatswe mu Murenge wa Kinyinya izatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere imiturire igezweho, ndetse igafasha mu gutunganya neza imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali uri mu nzira yo gukomeza kwaguka no kwihuta mu iterambere.
Sign in to share your thoughts and engage with the community