Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuvugurura imiturire yo mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali yatangije umushinga munini wo kubaka imidugudu igezweho mu gace ka Nyabisindu kari mu Murenge wa Remera. Uyu mushinga ugamije gusimbuza inzu zishaje n’imiturire itari iteye imbere hubakwa amazu agezweho azatuzwamo abaturage benshi bari bahatuye.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Uyu mushinga uzubakwa ku buso bungana na hegitari zirenga 38.54 aho biteganyijwe kubakwa amazu arenga 1,600 azashyirwa mu nyubako zigera kuri 58 zubatse mu buryo bwa apartments. Iyi midugudu izubakwa mu midugudu ya Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro, aho abaturage bari basanzwe batuye mu nzu zishaje cyangwa mu bice by’imiturire itanoze bazahabwa amazu agezweho.
Uretse amazu yo guturamo, uyu mushinga uzashyiramo n’ibindi bikorwa remezo bifasha abaturage kubaho neza. Muri byo harimo imihanda ibahuza ,n’indi mihanda minini, amasoko agezweho, amashuri, ahantu ho kwidagadurira ndetse n’ahantu h’ibyanya by’icyatsi (green zones) bizafasha abaturage kubona ahantu heza ho kuruhukira no kwidagadura.
Abayobozi mu nzego zitandukanye harimo minisitiri w'ibikorwa reme Gasore Jimy bavuga ko uyu mushinga ari umwe muri gahunda zigamije kuvugurura imiturire itari itunganye mu Mujyi wa Kigali. Bagaragaza ko intego ari ugufasha abaturage kubona amazu meza, kugabanya utujagari tw’imiturire no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bagaragaza ko bishimiye uyu mushinga kuko bizeye ko uzahindura ubuzima bwabo. Bavuga ko kuba bazahabwa amazu agezweho bizabafasha kubaho mu buryo bwiza, abana babo bakiga neza kandi n’iterambere rikiyongera muri aka gace.
Uyu mushinga uteganyijwe kurangira mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye igihe watangiriye kubakwa, ukaba utegerejweho guhindura isura y’aka gace ka Nyabisindu no kuzamura imibereho y’abaturage bahatuye.
Sign in to share your thoughts and engage with the community