Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
U Rwanda rukomeje guteza imbere inzego zitandukanye mu rwego rwo kugera Ku Iterambere rirambye Aho muri 2050 kigomba kuba Ari igihugu giteye imbere ni muri ubwo BURYO rwatangiye kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigamije kunoza ubuvuzi Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuzima no kugabanya umubare w’abajya kwivuriza mu mahanga, u Rwanda rwatangiye ku mugaragaro umushinga wo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Ndagijimana Emmanuel
14 days ago

Uyu mushinga watangijwe ku wa 22 Nyakanga 2024, ukaba witezweho kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu gihugu, cyane cyane mu kuvura indwara zikomeye zisaba ubuhanga buhanitse n’ibikoresho bigezweho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kwagura ibi bitaro bizafasha kongera umubare w’abaganga b’inzobere, ndetse no kunoza ireme rya serivisi zihabwa abarwayi. Yagaragaje ko iri terambere rizagabanya ingendo z’abarwayi bajyaga gushaka ubuvuzi mu mahanga, bityo amafaranga yakoreshwaga akaguma imbere mu gihugu.
Ati: “Ibi bitaro bizadufasha kongera inzobere mu buvuzi, cyane cyane mu ishami rya gynecology na obstetrics, aho duteganya kugira abaganga benshi bashoboye kuvura no kwakira ababyeyi n’abana mu buryo bugezweho.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima gishinzwe guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda (KFH), Ngirabacu Frederic, na we yavuze ko uyu mushinga ugamije kongera ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri ndetse no gusimbuza ingingo z’umubiri.
Yagize ati: “Ubu turi gushyira imbaraga mu gusimbura impyiko no kuvura izindi ndwara zikomeye, ndetse tunateganya kwigisha abaganga benshi kugira ngo u Rwanda ruzagire ubushobozi buhagije mu buvuzi.”
Imibare igaragaza ko uyu mushinga uzubakwa ku buso bungana na metero kare ibihumbi 88, ubu mu ntangiriro ukaba ugizwe n'ibitanda byakira abarwayi bigera ku 167 Biteganyijwe ko biziyongera bikagera kuri 770, mu gihe Imirimo yo Kubaka Izaba Aho ibitanda 300 bizashyirwa mu byumba byihariye burikimwe gifite ubushobozi BWO kwakira umuntu 1 ,naho ibindi 300 bikazashyirwa mu byumba bitandukanye ariko bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 2 Aho mu cyorezo cya COVID-19 byagaragaye ko abarwayi baburaga ibyumba bashyirwamo Kugira ngo batanduza abandi
Ibi bitaro bizaba bifite ibikoresho bigezweho bizafasha mu kuvura indwara zidasanzwe zirimo kanseri, indwara z’umutima ndetse n’izindi zisaba ubuvuzi buhanitse.
Nyuma yo kuzura, ibi bitaro biteganyijwe gutangira gutanga serivisi zuzuye mu gihe cya vuba, bikazaba igisubizo gikomeye ku bibazo by’ubuvuzi bwihariye bwajyaga bushakirwa hanze nze y’igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda no kubaka ubushobozi bw’igihugu mu buvuzi bugezweho.I'm




Sign in to share your thoughts and engage with the community