Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ibikorwa byo kubaka inyubako zizwi nka Kigali Financial Square birarimbanyije, aho igice kinini cy’imirimo y’ikorwa ry’inyubako (structural works) kimaze kugera ku rwego rushimishije. Uyu mushinga witezweho kuzaba umwe mu migari minini y’inyubako z’ubucuruzi n’imari mu Rwanda no mu karere.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Kigali Financial Square igizwe n’inyubako ebyiri ndende (twin towers) zizaba zifite amagorofa menshi, Aho imwe izaba ifite amagorofa 24 indi ikazaba ifite amagorofa 20, n'inzu zitrzweho guhindura Isura ya Kigali ndetse no gukurura ishoramari mpuzamahanga Ku butaka bw'Urwanda ,zubatswe mu rwego rwo kwakira ibigo by’imari, amabanki, amasosiyete akomeye n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga.
Intego nyamukuru ni ugushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’imari n’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru atangwa n’abashoramari n’abakurikirana uyu mushinga agaragaza ko igice cy’ikorwa ry’inkingi n’amagorofa (superstructure) kiri hafi kurangira, mu gihe ibikorwa byo gutunganya inyuma y’inyubako (façade works) n’ibikorwa byo mu nzu imbere (interior finishing) biteganyijwe gukurikirahoKu rubuga rw’ubwubatsi, abakozi benshi n’ibikoresho bigezweho bikomeje gukora mu buryo buhoraho, bigaragaza umuvuduko mwiza w’ikorwa ry’umushinga.
Uyu mushinga uje wiyongera ku bindi bikorwa remezo bikomeje kuzamura isura ya ya Kigali, birimo inyubako z’ubucuruzi, amahoteli n’ibiro by’amasosiyete mpuzamahanga. Abasesenguzi mu by’ubukungu bemeza ko nurangira, Kigali Financial Square izafasha kongera amahirwe y’akazi, kwagura urwego rw’imari, no gukurura ishoramari riturutse mu mahanga.
Mu gihe Kigali ikomeje kwaguka no kwiyubaka nk’umujyi ugezweho, imishinga nk’uyu igaragaza icyizere abashoramari bafitiye ubukungu bw’u Rwanda. Biteganyijwe ko nirangira, Kigali Financial Square izaba kimwe mu bimenyetso bigaragara by’iterambere ryihuse rya Kigali n'iterambere ry'Abanyarwanda mu buryo burambye
Sign in to share your thoughts and engage with the community