Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi bikomeje kuzamuka hirya no hino ku isi, abahanga mu by’ikorwa ry’inyubako barimo gushaka uburyo bushya bwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu mishinga y’ubwubatsi hatabangamiwe ubuziranenge bw’inyubako. Ibi bikubiyemo gukoresha tekinike zigezweho, gutegura neza imishinga ndetse no guhitamo ibikoresho byujuje ubuziranenge ariko bitagura cyane.
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago

Bamwe mu bahanga mu bwubatsi bagaragaza ko kimwe mu bituma amafaranga y’ubwubatsi yiyongera ari ugutegura nabi umushinga mbere yo kuwutangiza. Iyo igenamigambi rikozwe neza kuva mu ntangiriro, hifashishijwe ubumenyi bwaba injeniyeri n’abashushanya inyubako, bishobora kugabanya cyane amafaranga yakenerwaga mu gihe cyo kubaka. Uko gutegura neza bituma hanagenzurwa neza ingano y’ibikoresho bizakoreshwa n’igihe umushinga uzamara.
Indi tekinike ikoreshwa mu kugabanya igiciro cy’ubwubatsi ni ugukoresha ibikoresho biboneka hafi y’aho umushinga uri gukorerwa. Ibi bituma amafaranga akoreshwa mu gutwara ibikoresho agabanuka, bigafasha umushinga kugenda neza utarengeje ingengo y’imari. Hari kandi aho hakoreshwa uburyo bwo gutegura ibice by’inyubako mbere mu nganda, hanyuma bikazajyanwa ku mushinga bikahurizwa hamwe, uburyo buzwi nka prefabrication.
Abahanga mu by’ikorwa ry’inyubako banagaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu igenamigambi ry’imishinga bishobora kugabanya amakosa ashobora kubaho mu gihe cyo kubaka. Ibi bituma hubakwa neza hatabayeho gusubiramo imirimo inshuro nyinshi, bikagabanya amafaranga yakoreshwaga mu gukosora amakos
Mu Rwanda by’umwihariko, ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire Rwanda housing Authority (RHA)gikomeje gushishikariza abakora mu rwego rw’ubwubatsi gukoresha uburyo bugezweho bwo kubaka, bugamije kugabanya igiciro cy’inyubako no gutuma abaturage benshi bashobora kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo Kandi za zijyanye n'icyerekezo.
Muri rusange, tekinike zo kugabanya igiciro cy’ubwubatsi hatabangamiwe ubuziranenge ziri gufasha cyane mu guteza imbere urwego rw’ubwubatsi, aho imishinga myinshi iri kubakwa ku giciro kidahenze cyane ariko ikubahiriza ibisabwa byose by’umutekano n’ubwiza bw’inyubako.
Abasesenguzibavuga ko gukomeza gukoresha izi tekinike bizafasha ibihugu byinshi, harimo n’u Rwanda, gukomeza guteza imbere imiturire no korohereza abaturage kubona inyubako zigezweho kandi zijyanye n'igihe mu buryo burambye
Sign in to share your thoughts and engage with the community