Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu mutima w’umujyi wa Kigali, ahazwi nk’ihuriro ry’iterambere n’udushya, harazamuka inyubako igezweho igamije guhindura isura y’imiturire n’ubucuruzi. Iyo nyubako izwi nka Catch Up Mixed-Use Center, iri kubakwa hafi y'inyubako ya MIC ikaba igaragaza neza icyerekezo cy’u Rwanda mu kwihuta mu iterambere
Ndagijimana Emmanuel
about 2 months ago


Uyu mushinga uri mu kubakwa mu gihe cy’amezi 15 gusa, ukaba ari ikimenyetso cy’imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu guteza imbere ibikorwa remezo bigezweho. Catch Up Center ntabwo ari inyubako isanzwe, ahubwo ni ihuriro rihuza ibikorwa bitandukanye birimo amazu yo guturamo agurishwa (apartments), ibiro by’ubucuruzi (offices), supermarket, ndetse n’ahantu ho parikingi hagezweho kandi hanini.
Iyi nyubako irangwa n’inyubako zigezweho (modern architecture) zigaragaza ubuhanga mu myubakire, aho buri gice cyayo cyubatswe hitawe ku bwiza, umutekano ndetse n’imikoreshereze irambye,Abayigana bazajya babona serivisi zitandukanye ahantu hamwe, bigatuma ihinduka igicumbi cy’ubucuruzi, guhanga udushya (innovation), n’imibereho myiza y’abaturage.
Uretse kuba izatanga amazu meza yo guturamo, iyi center izafasha no kongera amahirwe y’akazi, guteza imbere ubucuruzi, no kuzamura isura y’umujyi wa Kigali nk’umujyi uri mu cyerekezo cyo kuba ku rwego mpuzamahanga. Ibi bijyana n’icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka imijyi igezweho ijyanye n’igihe ndetse n’iterambere rirambye.
Abasesenguzi mu by’imiturire n’iterambere ry’imijyi bagaragaza ko imishinga nk’iyi ari ingenzi mu gukomeza kwihutisha iterambere ry’Igihugu, aho ihuza imibereho, ubucuruzi n’ikoranabuhanga mu buryo bugezweho.
Mu by’ukuri, Catch Up Mixed-Use Center ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gutera imbere ku muvuduko wo hejuru, aho buri nkingi n’amatafari byubaka inkuru nshya y’iterambere. Iyo nyubako irimo kuzamuka si inyubako gusa, ahubwo ni ishusho y’ahazaza h’u Rwanda—ahazaza h’imijyi igezweho, ubucuruzi bwagutse, n’ubuzima bwiza ku baturage.

Sign in to share your thoughts and engage with the community