Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere urwego rw’inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’ubukungu. Politiki ya Leta igamije kwimakaza “Made in Rwanda” yakomeje guteza imbere ibikorerwa mu gihugu no kugabanya ibitumizwa mu mahanga. Urwego rw’inganda ruyobowe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zirimo kubaka ibyanya by’inganda Mu bice bitandukanye ,gutanga amahugurwa ku bashoramari no korohereza ishoramari.
Ndagijimana Emmanuel
3 months ago

Mu byanya by’inganda byamaze kubakwa harimo Icyanya cy’Inganda cya Kigali giherereye i Masoro, kimaze gukurura inganda zitandukanye zirimo izitunganya ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresho by’ubwubatsi harimo nka Tolirwa uruganda rukora amabati ,utexrwa rukora imyenda ,hari Kandi nizindi nganda zikorera mu bindi bice by'igihugu harimo nka steelrwa,cimerwa,primecement n'zindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), ari cyo Rwanda Development Board, cyagize uruhare rukomeye mu gukurura abashoramari b’imbere mu gihugu n’abaturutse hanze. Kubera korohereza ishoramari, u Rwanda rukomeje kuza ku mwanya mwiza mu bihugu byorohereza ubucuruzi no gushinga inganda nshya.
Iterambere ry’inganda rigira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo ku rubyiruko. Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zafashije kongera agaciro ku musaruro w’abahinzi, bituma amafaranga yinjira mu baturage yiyongera. Urugero ni inganda zitunganya ikawa, icyayi, amata n’imbuto, zituma ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongera.
By’umwihariko, inganda zubakwa mu byanya byahariwe inganda byatumye serivisi z’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi n’imihanda zongerwa no kunozwa. Ibi byafashije kugabanya ibiciro by’umusaruro no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, haracyari imbogamizi zirimo ibiciro by’ibikoresho bitumizwa hanze ndetse n’isoko rito ry’imbere mu gihugu. Gusa Leta ikomeje gushaka ibisubizo birimo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byo mu karere no kongera ubushobozi bw’inganda zikiri nto n’iziciriritse.
Muri rusange, iterambere ry’inganda mu Rwanda rikomeje kuba inkingi ikomeye mu rugendo rwo kugera ku bukungu bushingiye ku musaruro no ku ikoranabuhanga.
Abasesenguzi bemeza ko mu myaka iri imbere, uru rwego ruzakomeza gutanga umusanzu munini mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda no kubaka ubukungu burambye.
Sign in to share your thoughts and engage with the community