Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu rwego rwo gukomeza kuvugurura imiturire no guteza imbere imibereho y’abaturage, Leta y’u Rwanda yatangaje umushinga munini ugamije guhindura isura y’uduce twa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge na Kagugu mu Karere ka Gasabo. Uyu mushinga witezweho kuzana impinduka zifatika mu mitegurire y’imijyi no kuzamura ireme ry’imiturire, ufite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyari 92 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba uteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2029.
Ndagijimana Emmanuel
2 months ago

Ni umushinga ugaragaza icyerekezo cy’igihugu cyo kwimakaza imiturire igezweho, itekanye kandi ijyanye n’igihe, aho abaturage bazava mu nzu zishaje cyangwa zitajyanye n’igenamigambi rijyanye n’iterambere, bakimukira mu nyubako zubatswe ku buryo bugezweho,Byitezwe ko uzagira uruhare mu kugabanya akajagari mu miturire, kunoza imikoreshereze y’ubutaka no guteza imbere ubukungu bw’uturere bireba.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Leta yateganyije gushyira muri uyu mushinga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba ari intambwe ikomeye igaragaza ubushake bwo kuwushyira mu bikorwa,Icyakora, nubwo gahunda yo kuwutangiza ihari, haracyari imbogamizi zijyanye n’amikoro zikwiye kubanza gukemurwa.
Mu bisabwa ngo imirimo itangire neza harimo amafaranga agera kuri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 18% by’imisoro igomba gutangwa na Leta, ariko aya mafaranga akaba ataraboneka kugeza ubu. Ikindi kandi, haracyabura ingengo y’imari ingana na miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda zigenewe ingurane z’abaturage bazimurwa aho batuye, bikaba ari ingenzi mu gutuma umushinga ushyirwa mu bikorwa mu buryo butabangamira uburenganzira bw’abawugiraho ingaruka.
Abasesenguzi mu by’imiturire bagaragaza ko nubwo hari izi mbogamizi, uyu mushinga ufite akamaro kanini mu iterambere ry’umujyi wa Kigali, cyane cyane mu guhindura uduce twari dusanzwe turangwamo imiturire idateguwe neza. Bongeraho ko niharamuka habonetse ibisabwa byose ku gihe, uzafasha mu kuzamura agaciro k’imitungo itimukanwa, guteza imbere ibikorwa remezo no kongera amahirwe y’ishoramari.
Ku baturage batuye muri utu duce, hari icyizere cyo kubona imibereho myiza n’imiturire ijyanye n’icyerekezo cy’iterambere igihugu cyihaye, nubwo bamwe bagaragaza impungenge zijyanye n’igihe bazabonera ingurane n’aho bazimurirwa.
Muri rusange, umushinga wo kuvugurura Rwezamenyo na Kagugu ugaragaza umuhate wa Leta mu guhindura isura y’umujyi wa Kigali no guteza imbere imibereho y’abawutuye, ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo rizasaba ubufatanye n’ubushobozi buhagije kugira ngo intego zawo zigerweho uko zateganyijwe.
Sign in to share your thoughts and engage with the community